Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

radiotv10by radiotv10
03/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibimenyetso byagaragaye i Goma nyuma y’urugamba rwari ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’impande ziyifasha, byerekana ko uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa runarimo na FDLR, bariho banateganyaga gutera u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2025, nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), bashyize hanze itangazo ry’ibyemezo byafatiwe mu Nama idasanzwe yateranye tariki 31 Mutarama 2025.

Ibi byemezo bya SADC bishinja Ingabo z’u Rwanda ibirego by’ibinyoma ko zifatanya n’umutwe wa M23 mu bitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango muri DRC.

Mu itangazo rya Guverinomo y’u Rwanda, rwatangiye rwamaganira kure ibi binyoma bidafite ishingiro, kuko Ingabo zarwo zirinda imbibi z’iki Gihugu.

Iri tangazo rigira riti “U Rwanda rwamaganiye kure ibirego bishinja Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defense Force) nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 31 Mutarama 2025.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “RDF irinda imbibi z’u Rwanda kugira ngo hatagira icyahungabanya abaturage, ntihohotera abaturage.”

U Rwanda rwagaragaje ko ahubwo ingabo za SADC zigize umutwe wa SAMIDRC zafashije iza Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kurwanya abaturage bayo ari bo M23 ndetse n’abandi Banyekongo, ndetse ko abenshi muri bo bahungiye mu Rwanda no mu bindi Bihugu byo mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yagaragaje ko umugambi wa Leta ya Congo wo gutera u Rwanda wakunze kuvugwa na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi ukiriho ndetse ko ari na yo mpamvu yahuruje ingabo za SADC ngo zizawumufashemo, ndetse ko amakuru yerekana ko uyu mugambi wari uri gucurirwa i Goma ahaherutse kubera urugamba rwa FARDC na M23.

Guverinoma y’u Rwanda ikagira iti “Amakuru ku byagaragaye i Goma, n’ibimenyetso byerekana uko ibitero byateguwe, birashimangira ko byateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu Burasirazuba bwa Kongo, harimo na FDLR, agaragaza ko intego y’urugamba itagarukiraga ku kurwanya M23 gusa, ahubwo harimo no gutera u Rwanda.”

Hanagaragajwe ko Ingabo ziri mu butumwa za SADC (SAMIDRC) zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe wa FDRL n’abacancuro b’Abanyaburayi, ari ikibazo cyaje kiyongera ku bindi byinshi byirengagijwe na Leta ya Kinshasa.

U Rwanda ruti “Igitekerezo kivuga ko ingabo za SADC zaje ku busabe bwa Leta ya Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, nta shingiro gifite, kuko izo ngabo zirwanya abenegihugu, zikanashora intambara ku Rwanda.”

U Rwanda rwaboneyeho kwibutsa ko ari kenshi rwagaragaje ko inzira ikenewe mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari iy’ibiganiro, ndetse ruvuga ko rwishimiye igitekerezo cya SADC ko uyu muryango wazagirana inama n’uwa Afurika y’Iburasirazuba EAC.

I Goma hari imbunda nyinshi byagaragaye ko hitegurwaga urugamba rukomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 2 =

Previous Post

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ibikwiye gutera ipfunwe ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye

Next Post

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.