Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, yavuze ko umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tems wanze gutaramira mu Rwanda, kuko atarufiteho amakuru ahagije, ariko ko abantu bakwiye kumubabarira, kuko namenya ubwiza bwarwo azaza.
Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi Tems afashe icyemezo cyo gusubika bitunguranye igitaramo yagombaga gukorera i Kigali tariki 22 Gashyantare 2025, aho yavuze ko yabitewe n’ibibazo u Rwanda rufitanye na DRC.
Ni icyemezo cyanenzwe na bamwe mu bo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barimo n’umuhanzi Tom Close wahise anategura igitaramo cyiswe icyo guca agasuzuguro k’abahanzi b’abanyamahanga.
Gusa uyu muhanzi Tom Close, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025 yasabiye uyu muhanzi, kumworohera kuko icyemezo yafashe yagitewe n’abashobora kuba baramugiye mu matwi.
Tom Close yagize ati “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, nubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk’abantu yari aje gutaramira.”
Yakomeje agira ati “Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye.”
Ubu butumwa bwa Tom Close kandi buherekejwe n’ifoto igaragaza ubwiza bw’u Rwanda, yerekana Umujyi wa Kigali utatswe n’inyubako nziza n’ibiti bitohagiye.
Tom Close yanditse ubu butumwa nyuma yuko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na we asabye urubyiruko korohera abahanzi b’abanyamahanga.
RADIOTV10