Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, yavuze ko umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tems wanze gutaramira mu Rwanda, kuko atarufiteho amakuru ahagije, ariko ko abantu bakwiye kumubabarira, kuko namenya ubwiza bwarwo azaza.

Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi Tems afashe icyemezo cyo gusubika bitunguranye igitaramo yagombaga gukorera i Kigali tariki 22 Gashyantare 2025, aho yavuze ko yabitewe n’ibibazo u Rwanda rufitanye na DRC.

Ni icyemezo cyanenzwe na bamwe mu bo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barimo n’umuhanzi Tom Close wahise anategura igitaramo cyiswe icyo guca agasuzuguro k’abahanzi b’abanyamahanga.

Gusa uyu muhanzi Tom Close, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025 yasabiye uyu muhanzi, kumworohera kuko icyemezo yafashe yagitewe n’abashobora kuba baramugiye mu matwi.

Tom Close yagize ati “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, nubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk’abantu yari aje gutaramira.”

Yakomeje agira ati “Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye.”

Ubu butumwa bwa Tom Close kandi buherekejwe n’ifoto igaragaza ubwiza bw’u Rwanda, yerekana Umujyi wa Kigali utatswe n’inyubako nziza n’ibiti bitohagiye.

Tom Close yanditse ubu butumwa nyuma yuko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na we asabye urubyiruko korohera abahanzi b’abanyamahanga.

Ifoto Tom Close yakoresheje agaragariza Tems ubwiza bw’u Rwanda
Tom Close yavuze ko Tems ashobora kuba yaragiwe mu matwi

Umuhanzikazi Tems yafashe icyemezo gitunguranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 3 =

Previous Post

Uko byifashe nyuma yuko M23 yemeye agahenge ko kuba ihagaritse imirwano

Next Post

Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi

Related Posts

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi

Harumvikana kunyuranya hagati y’Ubuyobozi n’abakora ibitemewe bituma bahozwa ku nkoni bavuga ko babiterwa n’amaburakindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.