Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage babiri bo mu Turere twa Rutsiro na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, babonye ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Grenade’ ubwo bari mu mirimo yabo mu mirima, aho bikekwa ko ari ibyasizwe n’izahoze ari ingabo zatsinzwe zateguye zikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igisasu kimwe cyabonywe n’umugore witwa Vestine Manizabayo w’imyaka 39 mu Mudugudu wa Tawuni mu Kagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro.

Ni mu gihe ikindi cyabonywe n’umusore w’imyaka 18 mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi.

Igisasu cyabonywe n’uriya mugore, ni grenade yo mu bwoko bamwe bita iz’uducuma, yayitahuye ubwo yari mu murima ari guhinga, agakubita isuka akabona irazamutse, agahita amenyesha inzego z’ibanze na zo zihutiye kubwira iz’umutekano.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko nyuma yuko iki gisasu kibonetse, inzego z’umutekano zahise ziza kugifata, zikanahumuriza abaturage.

Ati “Byadusigiye isomo ryo kujya duhinga dushishoza, icyo tubonye dushidikanyaho ntitujye kukigaragura ngo turareba icyo ari cyo ahubwo tugatanga amakuru inzego z’umutekano zikaza zikareba, zasanga atari igikoresho cyahungabanya umutekano umuntu agakomeza imirimo ye.”

Ni mu gihe iyabonywe n’umusore wo mu Karere ka Rusizi, we yari ari gutema igiti mu murima w’umuturage, yo yari iyo mu bwoko bwa Stick Hand Grenade, isa nk’irambuye.

Umwe mu baturage bo muri aka gace kabonetsemo iyi grenade yatahuwe n’umusore, yagize ati “Akikibona yatanze amakuru mu nzego zishinzwe umutekano ziraza zirakijyana, dusabwa kujya dutanga amakuru aho tubibonye hose tutabikinishije.”

Ni mu gihe kandi hatarashira icyumweru, n’ubundi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi mu Kagari ka Muhororo mu Mudugudu wa Giseke, undi muturage na we yabonye agasanduku k’amasasu (magazine) ndetse n’amasasu 22.

Ibi byose kimwe na ziriya Grenade, bigaragara nk’ibimaze igihe kinini mu butaka, aho bikekwa ko ari ibyasize n’izahoze ari ingabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, zagiye zisiga ubwo zerecyezaga mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko ibi bisasu byabonetse koko, kandi ko Inzego z’umutekano zahise zikora ibigomba gukorwa. Yagize ati “Ibyo bisasu byombi byaturikijwe n’izego zibishinzwe nyuma yuko zibimenyeshejwe.”

SP Karekezi Twizere Bonaventure avuga ko guturista ibi bisasu, biba bigamije kwirinda ko byateza impanuka mu baturage, aboneraho kwibutsa abaturage ko igihe babonye igikoresho nk’iki badasobanukiwe, kujya bagira amakenga bagahita bamenyesha inzego.

Grenade imwe yabonetse mu Karere ka Rutsiro
Indi iboneka mu ka Rusizi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 9 =

Previous Post

Kirehe: Haravugwa umusoro ushobora guteza kutumvikana mu bacuruza ibicuruzwa biciriritse

Next Post

Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9

Related Posts

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

IZIHERUKA

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

28/07/2025
BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9

Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.