Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Croidja wamamaye muri muzika Nyarwanda ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Just Family riri mu yakanyujijeho mu Rwanda, yakoze ubukwe bwa gatatu n’umugore wa gatatu nyuma yo gutandukana n’abandi babiri barimo uwa mbere bari barashyingiranywe muri 2016.

Ni ubukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize tariki 02 Gashyantare 2025, aho bwabereye mu mujyi wa Durban.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko umugore wakoranye ubukwe na Croidja Radjabu, afite inkomoko mu Gihugu cya Ghana aho ababyeyi be bakomoka, ariko we akaba yaravukiye muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi uri mu bamamaye mu Rwanda kubera ijwi ryihariye yagiraga ubwo yaririmbaga muri Just Family, yemereye iki kinyamakuru ko ubu bukwe bwe bwabaye koko mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni ubukwe akoze ku nshuro ya gatatu n’abagore batandukanye, aho ubwa mbere yari yarabukoze muri 2016, ariko akaza gutandukana n’umugore we muri 2018.

Uyu muhanzi wari waranatashye mu Rwanda muri 2018 ndetse avuga ko agaruwe no kubyutsa itsinda rya Just Family, ariko bigasa nk’ibyanze, yasubiye muri Afurika y’Epfo ndetse muri 2021 akora ubundi bukwe n’umugore wa kabiri.

Croidja Radjabu avuga kandi ko uyu mugore bakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, bari bamaranye awa amezi atatu bakundana, bakaza gufata icyemezo cyo kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Croidja n’umugore we baherutse kurushingana
Bakoze ubukwe nyuma y’amezi atatu bakundana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − nine =

Previous Post

Igikekwa ku bisasu bibiri byatahuwe ahantu habiri hatandukanye mu Ntara imwe mu Rwanda

Next Post

Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage

Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.