Umuhanzi Croidja wamamaye muri muzika Nyarwanda ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Just Family riri mu yakanyujijeho mu Rwanda, yakoze ubukwe bwa gatatu n’umugore wa gatatu nyuma yo gutandukana n’abandi babiri barimo uwa mbere bari barashyingiranywe muri 2016.
Ni ubukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize tariki 02 Gashyantare 2025, aho bwabereye mu mujyi wa Durban.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko umugore wakoranye ubukwe na Croidja Radjabu, afite inkomoko mu Gihugu cya Ghana aho ababyeyi be bakomoka, ariko we akaba yaravukiye muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzi uri mu bamamaye mu Rwanda kubera ijwi ryihariye yagiraga ubwo yaririmbaga muri Just Family, yemereye iki kinyamakuru ko ubu bukwe bwe bwabaye koko mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni ubukwe akoze ku nshuro ya gatatu n’abagore batandukanye, aho ubwa mbere yari yarabukoze muri 2016, ariko akaza gutandukana n’umugore we muri 2018.
Uyu muhanzi wari waranatashye mu Rwanda muri 2018 ndetse avuga ko agaruwe no kubyutsa itsinda rya Just Family, ariko bigasa nk’ibyanze, yasubiye muri Afurika y’Epfo ndetse muri 2021 akora ubundi bukwe n’umugore wa kabiri.
Croidja Radjabu avuga kandi ko uyu mugore bakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, bari bamaranye awa amezi atatu bakundana, bakaza gufata icyemezo cyo kwibanira nk’umugore n’umugabo.
RADIOTV10