Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera; akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu (MDF), yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare bacyo bari baragiye mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa DRC.
Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Lazarus Chakwera wasabye ingabo ze ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) gutangira kwitegura gutaha.
Itangazo rya Perezida wa Malawi ry’iki cyemezo, ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 nyuma y’umunsi umwe gusa umutwe wa M23 utangiye agahenge ko koroshya ibikorwa by’ubutabazi.
Itangazo ryo gucyura aba basirikare, rigira riti “Perezida Chakwera yategetse Umugaba Mukuru wa MDF (Malawi Defense Force) gutangira imyiteguro yo gucyura abasirikare ba Malawi. Mu rwego rwo kubahiriza agahenge katangajwe n’impande zihangaye ndetse no korohereza ibiganiro bigamije kuzana amahoro.”
Ingabo za Malawi ni zimwe mu zigize iziri mu butumwa bwa SAMIDRC zihuriyemo n’iza Afurika y’Epfo zimaze iminsi zifatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta ya Congo gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) wohereje izi ngabo mu butumwa, umwaka ushize wari wafashe icyemezo cyo kuzongereye igihe.
Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC zanenzwe ubu butumwa, aho bivugwa ko zagiye kubungabunga amahoro nyamara zikaba zifasha FARDC guhangana na M23, mu gihe imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama ziga kuri ibi bibazo, yose isaba ko bikemurwa hakoreshejwe inzira z’ibiganiro.
RADIOTV10