Abasirikare 131 ba FARDC baherutse guhungira mu Rwanda ubu bacumbikiwe mu kigo kiri mu Karere ka Rubavu, barishimira uburyo babayeho, kuko aho bari bitaweho birenze uko babitekerezaga, aho bahawe ibibatunga ndetse bakabyitekera bagendeye ku byo bashaka kurya.
Aba basirikare batangiye guhungira mu Rwanda mu gitondo cyo ku ya 27 Mutarama 2025 ubwo bari bamaze gukubitwa incuro na M23 mu rugamba rwari rubahanganishije, rwanasize uyu mutwe ubohoje Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye.
Ubwo binjiraga mu Rwanda, bagaragazaga igihunga cy’ibyo bari bamaze kwibonera, bahise bakirwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zabanje kwaka intwaro abari bazifite, ndetse abari bafite ibikomere bahita batangira guhabwa ubutabazi bwihuse n’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe Ubuvuzi.
Ubu bacumbikiwe mu Kigo kiri mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho bitabwaho uko bikwiye, ndetse na bo bakabona n’umwanya wo kwidagadura.
Aha bacumbikiwe uko ari 131 barimo umugore umwe, ni bo bitegurira amafunguro, bagateka ayo bihitiyemo mu biribwa bahawe na Guverinoma y’u Rwanda, kandi bagatekera kuri Gaz.
Muri iki kigo bacumbikiwemo, bahawe ibikoresho byose bibafasha kugira ubuzima bwiza, birimo imyenda, iby’isuku, ibyo kuryamira, ndetse bakaba bafite n’umuganga ubitaho mu buzima bwa buri munsi.
Bafata amafunguro, ubundi bakagira n’umwanya wo kwidagadura, aho banahawe ibikoresho bibafasha gukora imyitozo ngororamubiri, nk’imipira y’amaguru, na bo bakanyuzamo bagashyiraho molari isanzwe nk’abasirikare baririmba indirimbo z’iwabo.
Lieutenat Kasereke Tshombe, aganira n’ikinyamakuru Igihe, yavuze ko bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kubera uburyo bwabakiriye neza, ku buryo bo batatekerezaga ko ari ko bizagenda.
Yagize ati “Icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukudufasha gusubira iwacu, tugataha mu mahoro, yurasaba kandi guhabwa uburyo bwo kuvugana n’abo mu miryango yacu kugira ngo bamenye ko turi amahoro.”
Muri iki kigo bacumbikiwemo kigizwe n’inzu nziza zirimo n’ibikoresho nkenerwa, bacungirwa umutekano n’Ingabo z’u Rwanda.
Icyo itegeko mpuzamahanga rivuga
Impuguke mu by’amategeko, Dr Muleefu Alphonse avuga ko iyo abasirikare bahungiye mu Gihugu kitari mu mirwano nk’uko byagenze ku ba FARDC bahungiye mu Rwanda, icyo Gihugu cyabakiriye, kibaka intwaro, ubundi kikabashyira kure y’ahari kubera iyo mirwano.
Ati “Ntabwo baba bameze nk’imfungwa ariko ni mu buryo bushaka kumera nk’imfungwa. Ibyo bifite impamvu zitandukanye, hariho kugira ngo badasubira mu mirwano kuko baramutse basubiye mu mirwano, Igihugu cyaba gikoresheje ubutaka bwacyo nk’uburyo bwo gufasha mu ntambara, ariko ni mu buryo bwo kubasha gutoranya abarwanyi nyabo n’abatari abarwanyi kugira ngo babashe kurinda abasivile.”
Dr Muleefu avuga kandi ko muri icyo gihe baba bacumbikiwe, ari n’umwanya wo kubaha kugira ngo bagire amahitamo yo kuba bahagarika ibikorwa bya gisirikare, kugira ngo babe basubizwa mu buzima busanzwe, noneho bakaba bahabwa na bo ubuhunzi nk’ubuhabwa abasivile cyangwa bakaba basubira iwabo.
Ati “Ubundi hakanabaho no kuganira uburyo bazasubizwayo igihe ya ntambara yarangiye, ariko mu gihe intambara itararangira kandi bakaba batarareka kuba abarwanyi ntabwo wabasubizayo kuko ubasubijeyo waba ubahaye uburyo […]”
Dr Muleefu kandi avuga ko Igihugu cyakiriye abasirikare nk’abo, kiba kigomba kubarindira umutekano ndetse kikanabaha ibibafasha kubaho muri icyo gihe.
Photos/Igihe
RADIOTV10