Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize

radiotv10by radiotv10
06/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwageneye ubutumwa u Budage ku bw’ibyago bwagize
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yageneye iy’u Budage ubutumwa bwo kuyifata mu mugongo ku bw’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki Gihugu uherutse kwitaba Imana.

Ubutumwa bwo gufata mu mugongo Guverinoma y’u Budage, bwanyujuijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda, muri ubu butumwa bwayo, yavuze ko “ari agahinda gakomeye kuri Guvenoma y’u Rwanda ku kuba yamenye urupfu rwa Horst Köhler, wahoze ari Perezida w’u Budage watabarutse ku ya 01 Gashyantare 2025.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Guverinoma y’u Rwanda ifashe mu mugondo umuryango w’uwahoze ari Perezida Köhler, ndetse na Guverinoma y’u Budage muri ibi bihe by’akababaro.”

Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwayo ivuga ko Perezida Horst Köhler yaranzwe no guteza imbere umubano hagati y’u Budage na Afurika byumwihariko n’u Rwanda, kandi ko bizahora bizirikanwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 kandi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine yagiye kuri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha iki Gihugu ku bw’ibi byago cyagize byo gupfusha uwigeze kukibera Perezida.

Nyakwigendera Horst Köhler watabarutse ku myaka 81 y’amavuko, yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2025 nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.

Horst Köhler yayoboye u Budage hagati ya 2004 na 2010, aho azwiho kuba yari afite ubunararibonye n’ubuzobere mu bijyanye n’ubukungu.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET kuri uyu wa Gatatu yari yagiye ku cyicaro cya Ambasade y’u Budage mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + nineteen =

Previous Post

Amakuru agezweho ku rubanza rw’umusirikare wa RDF wishe abaturage batanu abarasiye mu kabari

Next Post

Lies, indiscipline, embezzlement as principles of governance lead to irresponsibility

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Lies, indiscipline, embezzlement as principles of governance lead to irresponsibility

Lies, indiscipline, embezzlement as principles of governance lead to irresponsibility

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.