Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara bahinga mu gishanga cya Rwasave, bavuga ko bategereje ko ba rwiyemezamirimo babagurira umusaruro wabo nk’uko byari bisanzwe, none amaso yaheze mu kirere, ngo kuko imodoka yabuze aho inyura kubera umuhanda wangiritse, none n’umuceri uri kwangirika mu bwanikiro.
Ntakirutimana Emmanuel agira ati “Umuceri twejeje ubushize uracyari muri hangari watangiye kumera. Batubwira ko ikibazo gihari ari uko babuze imodoka iza kuwupakira bitewe n’uko umuhanda wangiritse, imodoka ibura aho inyura iza kuwutwara.”
Aba bahinzi b’umuceri, bavuga ko uretse kuba bababazwa no kuba umusaruro wabo uri kwangirika, ibi byanabashyize mu bihombo, ku buryo ubu ubukene bubamereye nabi.
Mukabahizi ati “Turakennye cyane kandi twakabaye twikenuza umuceri twejeje kuko uracyari ku bwanikiro umwe watangiye kumera twabaza impamvu udapakirwa bakatubwira ko imdoka yabuze aho inyura iza kuwuakira kubera umuhanda wangiritse […] Twabuze amafaranga yo kujyana abana bacu ku mashuri turakennye cyane.”
Aba bahinzi bavuga ko iyangirika ry’uyu musaruro wabo, ryanatijwe umurindi n’imvura yaguye muri ibi bihe, mu gihe utatindaga mu bwanikiro kuko ba rwiyemezamirimo bahitaga bawujyana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Sibomana Damien ko atari azi iki kibazo, gusa akavuga ko gishobora kuba cyaratewe n’ikorwa ryumuhanda wa Cyezuburo-Save-Musha watumye tumwe na tumwe mu duhanda twangirika tunyura mu bice by’icyaro ari na two tunyuramo izo modoka zijya kuzana umuceri.
Ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi ko imodoka zabuze aho zinyura, gusa mu minsi yashize murabizi ko hari hari gukorwa umuhanda Cyezuburo-Save-Musha, imodoka zishobora kuba zarasibye uduhanda tujya mu ma-quartier, gusa tugiye kuvugana n’abakora uwo muhanda badusibure neza n’uwo musaruro w’abahinzi utwarwe.”
Aba bahinzi bavuga ko kutagurirwa umusaruro wabo ku gihe bituma batabona uko biteza imbere dore babuze n’uko bongera guhinga kandi n’uwo bari barahinze utaragurishwa.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/2.png?resize=800%2C474&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/1.png?resize=800%2C457&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/7.png?resize=800%2C465&ssl=1)
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10