Umunyamideri Amir Mbera akaba anazwi muri sinema Nyarwanda, yapfushije umubyeyi (Se) nyuma y’umwaka umwe gusa anapfushije umugore na nyirabukwe bitabiye Imana umunsi umwe bahitanywe n’impanuka.
Uyu mugabo wanagaragaye muri Filimi ‘Good Book, Bad Cover’ yakinanyemo na Alliak Cool, bombi ari n’abakinnyi b’ibanze, yapfushije Se umubyara mu ijoro rya hirya y’ejo hashize, tariki 05 Gashyantare 2025.
Amakuru yo kubura umubyeyi we, Amir Mbera yanayatangaje ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, aho yavuze ko se yitabye Imana azize uburwayi.
Yavuze ko ariko umubyeyi we yari arwariye kwa muganga, bakamusezerera bizeye ko agiye gukira. Ati “Ijoro ryarageze rero ajya kuryama mu gitondo tuza gusanga byarangiye.”
Amir Mbera agize ibi byago nyuma y’umwaka umwe gusa, anapfushije abandi bantu babiri b’ingenzi mu buzima bwe, bitabye Imana muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024.
Avuga ko ari agahinda gakomeye kaje kiyongera ku kindi gikomere yari agifite cyo kuba yarabuze umugore we na nyirabukwe [umubyeyi w’umugore we] bitabye Imana bazize impanuka.
Ati “Reba Gashyantare 2024 napfushije umugore wanjye na mabukwe bari kumwe, none dore umwaka umwe gusa mbuze data umbyara.”
Mbere Amir uzwi mu ruganda w’imideri mu Rwanda ndetse n’urwa Sinema, yanakoze ibiganiro bivuga kuri Sinema, aho yakoraga ikiganiro ‘Cinemation’ cyatambukaga kuri TV10.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/Screen-Shot-2025-02-07-at-12.38.09.png?resize=1024%2C534&ssl=1)
RADIOTV10