Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano iherutse guhanganisha FARDC na M23, yacyuwe mu Gihugu bakomokamo, inyujijwe mu Rwanda no muri Uganda.
Iyi mibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo, yanyujijwe ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025.
Iyi mirambo yaje itwawe mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye, aho nyuma yo kwambuka zikinjira mu Rwanda zikakirwa n’inzego z’u Rwanda, zahise zikomereza muri Uganda, kugira ngo iyi mibiri igezwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe, aho izakurwa ijyanwa muri Afurika y’Epfo kugira ngo ishyingurwe.
Imwe muri iyi mirambo, ni iy’abasirikare ba Afurika y’Epfo baburiye ubuzima mu rugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wari uri kuwubohoza, mu gihe indi ari iy’abapfiriye mu rugamba rwabereye i Sake.
Amakuru yari aherutse gutangazwa kuri iyi mibiri, yavugaga ko yatangiye kwangirika kubera igihe yari imaze, aho yagiye ikurwa mu bice binyuranye aba basirikare bagiye bagwamo igatinda kugezwa mu buhukiro bw’Ibitaro.
Byari biteganyijwe ko iyi mirambo icyurwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko biza gutinda bitewe n’ibiganiro byariho biba hagati y’umutwe wa M23 n’Umuryango wa SADC aba basirikare bari babereyemo mu butumwa.
Iyi mirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, icyuwe nyuma yuko Perezida w’iki Gihugu, Cyril Ramaphosa aciye amarenga ko Igihugu cye kigiye gucyura ingabo zacyo ziri muri ubu butumwa bwa SADC zagiye gufashamo igisirikare cya DRC, aho yavuze ko bagiye “gukora ibishoboka kugira ngo abahungu bacu batawe iwabo.”
RADIOTV10