Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Abasirikare 150 bo mu Buholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Aba basirikare 150 baje gukorera imyitozo y’ibifaru mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, batangiye uyu munsi kugeza tariki 22 Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2021, basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye banahashyira indabo.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yagaragaje ingaruka mbi zo kubura umurongo uhamye w’imiyoborere ariko ko na none yerekanye agaciro igisirikare kigomba kugira mu kurinda abasivile.

Ati “Ntitwakwemera ko aya amasomo yibagirana.”

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yavuze ko Abasirikare bagomba kurinda abasivile

Matthijs Wolters yashimiriye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeye guha amahirwe Igisirikare cy’Iguhugu cye kuza gukorera imyitozo yo ku rugamba muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko aba basirikare b’u Buholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda kubera ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Buholandi.

U Buholandi busanzwe bufitanye imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera, ibikorwa bijyanye no kwigisha amategeko ndetse n’ibikorwa byo gutera inkunga Igisirikare cy’u Rwanda mu bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu butumwa bwo kujya kubungabunga amahoro.

Col Ronald Rwivanga yavuze ko ku bijyanye no kuba aba basirikare baje gukorera imyitozo mu Rwanda ari iby’agaciro kuko mu Rwanda ari ahantu heza haba ku bijyanye n’ikirere ndetse n’imiterere y’igihugu ubwacyo.

Abayobozi iri tsinda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi
N’Abasirikare bahaye icyubahiro abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bwa RDF bwabasobanuriye uko ubu Igisirika cy’u Rwanda gishyize imibereho myiza y’Abanyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru