Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impinduka z’imwe mu misoro yongerewe, zirimo nko ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga no kongera ubwiza byashyiriweho umusoro wa 15%, ndetse n’umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe uzava kuri 13% ugere kuri 40%.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri “yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2).”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa agaruka ku misoro yaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri, yavuze ko hari imisoro izongerwa, ndetse n’indi mishya izashyirwaho, bigamije gushyigikira gahunda yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Itangazo rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, rivuga ko kongera iyi misoro no gushyiraho imishya bigamije; kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira,korohereza abasora no kubafasha kugera ku nshingano zabo.
Guverinoma kandi yagaragaje zimwe mu mpinduka zizaba mu misoro, aho nk’umusoro ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza, hashyizweho umusoro wa 15% ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza.
Itangazo rya MINECOFIN rigira riti “Bimwe muri ibi bikoresho byifashishwa mu rwego rw’Ubuvuzi izakomeza gusonerwa kubufatanye na Ministeri y’Ubuzima.”
Naho umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ku bikoresho by’ikoranabuhanga (ICT equipments). Kuva mu mwaka wa 2012, ibi bikoresho byari bisonewe uyu musoro mu rego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, ku bufatanye na Ministeri y’lkoranabuhanga ibikoresho by’ingenzi bizakomeza gusonerwa.
Guverinoma yavuze ko Umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe (GGR), uzava kuri 13% ugere kuri 40%, hazanasoreshwa ibihembo bivuye kuri 15% ugere kuri 25%
Umusoro ku modoka z’imberabyombi (hybrid vehicle), Guverinoma yatangaje ko “Hagamijwe na none ko hatumizwa bene izi modoka zidakuze cyane, zizajya zisoreshwa umusoro ku byaguzwe mu buryo bunyuranye hagendewe ku myaka yazo. Iziri munsi y’imyaka 3 zizasora 5%, izo hagati y’imyaka 4 kugeza kuri 7 zizasora 10% mu gihe izifite kuva ku myaka 8 gusubiza hejuru zizasora 15%.”
Imodoka zikoresha amashanyarazi zizakomeza gusonerwa. Ibi bizatangira gukurikizwa mu mwaka w’lngengo y’lmari wa 2025/26.
RADIOTV10