Nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, igatwara ubuzima bw’abantu 20, Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi n’umushoferi wari uyitwaye.
Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 hafi y’ahazwi nko ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.
Iyi modoka ya bisi nini ya kompanyi ya Internation Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Musanze, yari itwaye abagenzi 52, yataye umuhanda igwa mu manga muri metero nyinshi zibarirwa muri 800 uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba zirengaho iminota, yahitanye ubuzima bw’abantu 20 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, yaboneyeho “Kwibutsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze igikekwaho gutera iyi mpanuka ikomeye yahitanye ubuzima bwa benshi igakomerekeramo abandi.
Yagize ati “Impanuka biragaragara ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi k’umushoferi wari uyitwaye. Ikimara kuba ubutabazi bwahise butangira gukorwa.”
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, habayeho gukorana kw’inzego zitandukanye kubera uburyo yari ikomeye, byasabaga ko habaho guhuza imbaraga kw’inzego mu butabazi.
Yagize ati “Yari impanuka ikomeye yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba Polisi, Ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo abantu babashe gukurwa aho bari bari tubageza ahari imodoka zibatwara kwa muganga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ahabereye iyi mpanuka, ari ahantu hasanzwe, ndetse ko hadakunze kubera impanuka zikomeye nk’iyi. Ati “Ni na bwo bwa mbere haberere impanuka imeze kuriya.”
Yaboneyeho kandi guha ubutumwa abatwara ibinyabiziga byumwihariko abatwara imodoka nk’izi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abibutsa ko baba bafite mu maboko yabo ubuzima bw’abantu.
Ati “Akwiye kuzirikana ko igihe cyose atwaye, igihe abisikana n’ikindi kinyabiziga akwiye kurangwa n’amahitamo atanga umutekano usesuye w’abagenzi atwaye.”
Yavuze ko abatwara izi modoka bakwiye kujya bakurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga batwaye, bakagenzura ko utwuma tugabanya umuvuduko dukora neza; ndetse n’ubuyobozi bwa sosiyete z’izi modoka bakabikurikirana.
RADIOTV10