Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi

radiotv10by radiotv10
12/02/2025
in MU RWANDA
0
Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, igatwara ubuzima bw’abantu 20, Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi n’umushoferi wari uyitwaye.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 hafi y’ahazwi nko ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Iyi modoka ya bisi nini ya kompanyi ya Internation Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Musanze, yari itwaye abagenzi 52, yataye umuhanda igwa mu manga muri metero nyinshi zibarirwa muri 800 uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba zirengaho iminota, yahitanye ubuzima bw’abantu 20 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, yaboneyeho “Kwibutsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze igikekwaho gutera iyi mpanuka ikomeye yahitanye ubuzima bwa benshi igakomerekeramo abandi.

Yagize ati “Impanuka biragaragara ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi k’umushoferi wari uyitwaye. Ikimara kuba ubutabazi bwahise butangira gukorwa.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, habayeho gukorana kw’inzego zitandukanye kubera uburyo yari ikomeye, byasabaga ko habaho guhuza imbaraga kw’inzego mu butabazi.

Yagize ati “Yari impanuka ikomeye yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba Polisi, Ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo abantu babashe gukurwa aho bari bari tubageza ahari imodoka zibatwara kwa muganga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ahabereye iyi mpanuka, ari ahantu hasanzwe, ndetse ko hadakunze kubera impanuka zikomeye nk’iyi. Ati “Ni na bwo bwa mbere haberere impanuka imeze kuriya.”

Yaboneyeho kandi guha ubutumwa abatwara ibinyabiziga byumwihariko abatwara imodoka nk’izi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abibutsa ko baba bafite mu maboko yabo ubuzima bw’abantu.

Ati “Akwiye kuzirikana ko igihe cyose atwaye, igihe abisikana n’ikindi kinyabiziga akwiye kurangwa n’amahitamo atanga umutekano usesuye w’abagenzi atwaye.”

Yavuze ko abatwara izi modoka bakwiye kujya bakurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga batwaye, bakagenzura ko utwuma tugabanya umuvuduko dukora neza; ndetse n’ubuyobozi bwa sosiyete z’izi modoka bakabikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Next Post

M23 yongeye kuburira Congo ku bibera mu wundi mujyi inakomoza ku Ngabo z’u Burundi

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yongeye kuburira Congo ku bibera mu wundi mujyi inakomoza ku Ngabo z’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.