Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Innocent Ujah Idibia, uzwi nka 2Baba cyangwa 2Face Idibia, uherutse kwemeza ko yatandukanye n’umugore we Annie Macaulay, yibasiwe n’abakunzi be, nyuma yuko yemeje ko ari mu rukundo n’umunyapolitiki, bivugwa ko ari we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo 2Baba cyangwa 2Face Idibia yatangaje ko we n’umugore we Annie Macaulay basa nk’abatandukanye ndetse ko batangiye urugendo rwo kugana inkiko kugira ngo zibahe gatanya yemewe n’amategeko.

Gusa nyuma yo gutangaza ibi, nyuma y’igihe gito yanemeje ko ari mu rukundo n’umunyapolitiki Natasha Igbinedion, usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo muri Nigeria, akaba ari na Visi Perezida w’iyi Nteko.

Nyuma yuko 2Baba agaragaje ko afite icyifuzo cyo kurushingana n’uyu munyapolitiki, Natasha Igbinedion nyuma y’ibyumweru bibiri gusa atangaje ibyo gutandukana n’umugore we Annie Macaulay, abakunzi ba muzika muri Nigeria, byumwihariko abakunzi b’uyu muhanzi, bamwibasiye.

Uwitwa vantage_suite yanditse ati “Urabona ukuntu 2baba ari indyarya itanaca bugufi ngo isabe imbabazi kubera guca inyuma Annie, akabyarana n’abagore batandukanye, none arasaba Honourable Natasha gushyingiranwa, na we akaba yizeye ko bazagirana ibihe byiza mu rugendo bazatangirana.”

Uyu yakomeje yandika ati “2baba ntashobotse kandi Natasha yagakwiye kuba abibona neza. Ariko abagore bafite imyumvire ko bafite ubushobozi bwo guhindura abagabo.”

Undi witwa EdoVibeQueen na we yanditse avuga ko 2Baba ari indashoboka, binagaragazwa no kuba yatangaje ko agiye gushaka undi mugore nyuma y’igihe gito atangaje ko yatandukanye n’umugore we.

Uyu yagize ati “Nyuma y’icyumweru kimwe gusa ahise avuga ibya Natasha…ubanza ahari akeka ko azaba honourable kuko ari mu rukundi na honourable Natasha.”

2Baba na Annie baherutse gutandukana

Umukunzi mushya wa 2Baba asanzwe afite umwanya ukomeye mu nzego za Leta

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + four =

Previous Post

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC

Next Post

Andi makuru y’ibyabaye ubwo abacancuro bamanikiraga amaboko M23 n’ibyabanjirije kunyuzwa mu Rwanda bataha

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

by radiotv10
31/10/2025
0

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru y’ibyabaye ubwo abacancuro bamanikiraga amaboko M23 n’ibyabanjirije kunyuzwa mu Rwanda bataha

Andi makuru y’ibyabaye ubwo abacancuro bamanikiraga amaboko M23 n’ibyabanjirije kunyuzwa mu Rwanda bataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.