Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye i Bukavu basubiranyeyo ubutumwa bafitiye M23

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye i Bukavu basubiranyeyo ubutumwa bafitiye M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye mu Mujyi wa Bukavu wari umaze igihe warayogojwe n’ibikorwa by’urugomo bya FARDC n’imitwe nka FDLR na Wazalendo, baravuga ko batahutse nyuma yo kumva ko M23 yafashe uyu mujyi, bakaba banayishimira.

Aba Banyekongo basubiye muri uyu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Epfo, nyuma y’iminsi micye ubohojwe n’umutwe wa M23 wiyemeje guhagarika ibikorwa bibi bya FARDC n’abambari bayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo uyu mutwe wa M23 wemeje ko wafashe uyu Mujyi wa Bukavu, nyuma yuko abasirikare ba FARDC, Ingabo z’Abarundi ndetse n’imitwe nka FDRL na Wazalendo, bari bamaze igihe bakorera urugomo abawutuye, bawuvuyemo biruka.

Uyu mutwe wa M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, abarwanyi bawo baramukiye mu gikorwa cyo gusukura, ngo hagarurwe umutekano mu buryo busesuye, bityo n’abaturage bari bawuhunze babashe gukora imirimo yabo ntacyo bikanga.

Ibi byatumye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye muri uyu mujyi wa Bukavu batahuka.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko bahisemo gutahuka nyuma yo kumva ko umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi kandi bazi ko uyu mutwe uharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage, kandi bakaba barumvise ko aho ufashe hose, amahoro ahinda.

Nsimire Mweze yagize ati “Dusubiye iwacu kuko twumvise ko M23 yirukanye abatezaga umutekano mucye, barimo FARDC, Wazalendo, na FDLR.”

Uyu muturage avuga kandi ko ubwo bari FARDC n’abayifasha bari bakiri mu Mujyi wa Bukavu, batagohekaga, kuko babahozaga ku nkeke, babakorera ibikorwa by’urugomo birimo n’ubujura.

Yanashimiye inzego z’umutekano zabafashije gutaha ndetse zikaba zabanje no kubagaburira, kuko bari bamaze igihe batikora ku munwa.

Aba baturage bavuga kandi ko ubwo bageraga mu Rwanda ubwo bahungaga, bakiranywe urugwiro n’inzego z’u Rwanda, kuva bagikandagira i Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Uwitwa Mangaza Safi, yagize ati “Inzego z’umutekano zadukuye ku mupaka wa Bugarama, tuvuye mu Kamanyola, zitugeza kuri gasutamo ya Rusizi ya mbere.”

Umutwe wa M23 nyuma yo kubohoza umujyi wa Goma, wahamagariye abandi bose batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba ari abarwanyi ndetse n’abanyapolitiki kubiyungaho kugira ngo barandure akarengane n’ubutegetsi bubi biri mu Gihugu cyabo.

Basubiranyeyo akanyamuneza nubwo bavuyeyo barira
Bavuga ko FARDC n’abambari bayo babahozaga ku nkeke

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Heated exchange in Munich! The EU is groggy! What about Africa?

Next Post

Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada

Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.