Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ibidasanzwe byagaragaye ubwo habaga mpanuka iteye ubwoba y’indege yaguye igaramye muri Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Ku Kibuga cy’Indege cy’i Toronto muri Canada, habereye impanuka y’indege ya Delta Air Lines, yaguye igaramye igatangira no gushya, ariko Imana igakinga akaboko, abari bayirimo bose bavamo ari bazima.

Ni impanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi ahagana saa munani mu masaha yo muri Canada, akaba yari mu masaha y’ijoro mu ma saa tatu mu masaha yo mu Rwanda.

Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana iyi ndege yaguye igaramye ku Kibuga cy’Indege cy’i Toronto (Toronto Pearson International Airport), itangiye gushya, za kizimyamoto zigahita zivubura amazi n’ibifuro byo kuzimya inkongi.

Muri aya mashusho, kandi hagaragara abantu basohoka muri iyi ndege biruka, kugira ngo bakize amagara yabo, ndetse abari bayirimo bose bagera muri 80 bakaba bavuyemo ari bazima uretse abakomeretse.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege, wafashe amashusho ubwo yakoraga iyi mpanuka, yagize ati “Turi muri Toronto, Indege yacu yakoze impanuka, iragaramye. Itsinda ry’abashinzwe kuzimya ryatabaye riri hanze.”

Uyu mugenzi, muri aya mashusho yifashe, yakomeje agira ati “Uko bigaragara abantu benshi bameze neza. Turi gusohoka.”

Nubwo iyi mpanuka yari iteye ubwoba, ariko abantu 80 bari bayirimo barimo abagenzi n’abakozi b’iyi sosiyeye y’indege, bavuyemo ari bazima, uretse abantu 15 bakomeretse nk’uko byataranywe na Polisi ya Peel yabitangarije ikinyamakuru The Sun.

Muri aba bakomereye, babiri bajyanywe mu bitaro byo kubitaho ku bw’ibibazo byo mu mutwe batewe n’iyi mpanuka, mu gihe umwana umwe yajyanywe mu Bitaro by’abana.

Nubwo aba bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bakomeretse cyane, bivugwa ko nta n’umwe bigaragara ko ashobora kuhatakariza ubuzima.

Kompanyi ya Delta Air Lines, yatangajwe ko yababajwe n’iyi mpanuka yabaye kuri imwe mu ndege zayo.

Mu itangazo yashyize hanze, yagize iti “Delta yamenye amakuru ko indege yakoraga urugendo rwa 4819 yavaga Minneapolis/St. Paul yerecyeza Toronto-Pearson International Airport, yagize impanuka.”

Iyi kompanyi yatangaje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo itangaze amakuru arambuye kuri iyi mpanuka, kandi ko mu gihe cya vuba aza gushyirwa ku rubuga rwayo.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’indege Federal Aviation Administration, cyasabye ko ibikorwa byose bifunga kuri Toronto Pearson International Airport, kugira ngo habanze hakorwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umutekano w’Indege (National Transportation Safety Board) kiri gukorana n’icyo muri Canada Transportation Safety Board mu gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Abagenzi bose bavuyemo amahoro
Yari impanuka iteye ubwoba

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 11 =

Previous Post

Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda bavuye i Bukavu basubiranyeyo ubutumwa bafitiye M23

Next Post

Kamonyi: Hazamuwe dosiye y’Umuyobozi mu z’ibanze ari mu maboko ya RIB

Related Posts

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba...

IZIHERUKA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion
MU RWANDA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi muri RCA yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 100.000Frw we yitaga ‘agashimwe’

Kamonyi: Hazamuwe dosiye y’Umuyobozi mu z’ibanze ari mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.