Umuryango w’Abibumbye watangaje ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces wo muri Sudan byahitanye abantu barenga 200 mu minsi itatu ishize.
Ni mu gihe uyu mutwe witwara Gisirikare, winangiye ukanga gusinya amasezerano ya Politiki ashobora gufungura inzira yo gushyiraho ubutegetsi bwigenga.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri y’intambara hagati ya Rapid Support Forces (RSF) n’igisirikare cya Leta ya Sudani, uyu mutwe witwaje intwaro, ugenzura igice kinini cy’Uburengerazuba bwa Sudan ndetse n’ibice bimwe by’Umurwa Mukuru Khartoum, nubwo igisirikare cya Sudani kigenda kigarurira uduce twinshi tw’iki Gihugu.
Intara ya White Nile, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ibitero bya RSF byamaze iminsi itatu, byica abantu barenga 200, ni yo yabaye isibaniro ry’intambara mu gihe igisirikare kiri kongera kugarurira uduce twari twarafashwe.
Umuryango w’Abibumbye uvuga intambara yo muri Sudani yateje ibibazo bikomeye kubaturage biki gihugu, kuko batabasha no kugerwaho n’ubutabazi ubwo aribwo bwose, ndetse umuryango w’abibumbye, uvuga ko uyu mutwe w’itwaje intwraro wa RSF ndetse n’igisirikare cya Sudan byose byarezwe guhonyora bikabije uburenganzira bwa muntu.
Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na zo zatangaje ko zasanze uyu mutwe wa RSF warakoze ibyaha bya Jenoside mu bice iri kugenzura.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10