Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za America n’u Burusiya, byatangaje ko byumvikanye, gukomeza ibikorwa bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine, nyuma y’ibiganiro byabereye i Liadi mu murwa mukuru wa Arabia Saudite, aho Ukraine itari ihagarariwe.
Inama yamaze amasaha ane n’igice, ni yo ya mbere ihuje abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za America n’u Burusiya, bakaganira ku buryo bwo guhagarika intambara yahitanye abantu benshi kurusha izindi zabaye mu Burayi ukuyemo intambara ya Kabiri y’Isi.
Ku ruhande rwa Ukraine, yo yatangaje ko itazemera amasezerano ayo ari yo yose, mu gihe itazagira uruhare mu kuyemeza.
Ubutegetsi bushya bwa Perezida Donald Trump bwakunze kunengwa na bimwe mu Bihugu by’u Burai bitewe no gukuraho amahirwe ya Ukraine yo kwinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN, no kuba Trump yaratangaje ko Kyiv idashobora kongera kugaruza 20% by’ubutaka bwayo buri mu maboko y’u Burusiya.
Ni mu gihe ariko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe umutekano wa Leta, Mike Waltz, yabwiye itangazamakuru i Riyadh ko iyi ntambara igomba kurangira burundu, kandi ko bizasaba ibiganiro bijyanye no kuganira kuri ubu butaka.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, we akomeje gusaba ko Igihugu cye cyakwinjira muri OTAN, avuga ko ari yo nzira yonyine ishobora kwemeza ubwigenge n’ubusugire bwa Ukraine imbere y’u Burusiya avuga ko ifite intwaro za kirimbuzi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10