Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa nk’intandaro yatumye umugore akata igitsina cy’umugabo we n’urwembe kikenda gucika

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
2
Igikekwa nk’intandaro yatumye umugore akata igitsina cy’umugabo we n’urwembe kikenda gucika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, umugore ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamukata igitsina kikenda kuvaho. Bivugwa ko basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku bibazo birimo kuba umugore ashinja umugabo we kumuca inyuma.

Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano, akekwaho gukora iki cyaha mu ijoro rishyira tariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yahengeraga umugabo we asinziriye agafata urwembe agakata igitsina cye.

Uwakaswe igitsina we ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora, nyuma yuko yari yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima, kigahita kimwohereza mu Bitaro dore ko yaviriranaga cyane, aho bivugwa ko uru rugingo rwe rwendaga kuvaho, ariko ntirwacitse burundu.

Ni icyaha cyabereye aho basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rambira wo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, ndetse ukekwaho kugikora akaba yari yabanje gucika, akaza gufatwa mu gitondo cyo ku ya 17 Gashyantare.

Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Rambira, Sinumvayabo Simeon, avuga ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku byo bombi bashinjanya, aho umugabo ashinja umugore ubusinzi, na we akamushinja kumuca inyuma.

Uyu muyobozi wagezeyo ubwo byari bikimara kuba nyuma yuko abana b’aba bombi bari batabaje, yagize ati “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira mu ruganiriro, ntabaza abandi baturanyi baraza.”

Ubwo umugore yakataga uriya mwanya mwibarukiro w’umugabo we, bari babanje kugirana intonganya zabereye ku isoko rya Kirambo mu Murenge wa Kanjongo ubwo umugabo yasangagayo umugore we, bakavugana nabi.

Uyu Muyobozi avuga kandi ko atari ubwa mbere habayemo gukomeretsanya hagati y’aba, kuko no mu mezi arindwi ashize, uyu mugore yari yateye icyuma umugabo we amukomeretsa ku itako, ariko ubuyobozi bukaza kubunga bagasubirana.

Ikibazo cy’uyu muryango kandi gisanzwe kinazwi n’Ubuyobozi bw’Akarere, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie.

Yagize ati “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu Karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Uyu muyobozi yageneye ubutumwa imiryango, ayisaba kwirinda ko amakimbirane agera ku rwego nk’uru rwo kuba umwe mu bashakanye ashaka kwivugana mugenzi we, ahubwo ko igihe hari ibibazo bajya babimenyesha inzego zikabafasha kubikemura amazi atararenga inkombe.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Kwizera ôzil says:
    10 months ago

    Ubu ko yipfakaje kare koko!

    Reply
  2. Kwizera ôzil says:
    10 months ago

    Ubuse ko yipfakaje kare koko!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − nine =

Previous Post

Menya Amakipe yageze muri 1/4 cy’icy’Amahoro n’uko azahura

Next Post

Deficit of leadership or absence of leadership?

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Deficit of leadership or absence of leadership?

Deficit of leadership or absence of leadership?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.