Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Avugwa muri Rayon nyuma yo kwicarana na Skol n’icyari cyatumye hafungwa ikibuga ikoreraho imyitozo

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Avugwa muri Rayon nyuma yo kwicarana na Skol n’icyari cyatumye hafungwa ikibuga ikoreraho imyitozo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo kwicarana ku meza y’ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’umufatanyabikorwa wayo, Skol Brewery Limited, iyi kipe yemerewe kongera gukorera imyitozo mu Nzove, ndetse ihita iyisubukura idafite kapiteni wayo Muhire Kevin.

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ntiyari yakoze imyitozo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 kubera kutumvikana n’umufatanyabikorwa wayo Skol Brewery Limited byatumye ifunga ikibuga iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Rayon Sports Thadée Twagirayezu yabwiye RADIOTV10 ko intandaro y’uku kutumvikana ari iyo kuba hari ibyo Skol Brewery Limited yashinjaga Rayon Sports birimo kutubahiriza amasezerano impande zombi zifitanye.

Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, habaye inama yahuje Komite nyobozi ya Rayon Sports n’ubuyobozi bw’uru ruganda rwenga ibinyobwa bwari buhagarariwe n’umuyobozi mukuru Eric Gilson.

Iyi nama y’ubwiyunge yanzuye ko Rayon Sports yongera gukorera imyitozo ku kibuga yubakiwe na Skol kiri mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove.

Imyitozo yasubukuwe, yayobowe n’umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho, yitabirwa n’abakinnyi barimo Roger Kanamugire wari umaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune.

Gusa Kapiteni w’iyi kipe Kevin Muhire we ntiyari kumwe na bagenzi be kuko yahawe icyumweru cyo kwivuza imvune yo mu itako yagiriye mu mukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Rayon Sports irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ijye mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, Saa 17h00 kuri Stade Huye.

Ubuyobozi bwa Rayon n’ubwa Skol bicaye ku meza y’ibiganiro bacoca ibibazo
Habayeho ubwiyunge
Rayon yahise yemererwa gukomeza gukorera imyitozo mu Nzove

Roben NGABO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nine =

Previous Post

Beatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye mu birori nogerajisho (AMAFOTO)

Next Post

Ibisobanuro by’urwiyeruruto by’umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza
AMAHANGA

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ibisobanuro by’urwiyeruruto by’umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.