Abakora irondo ry’Umwuga mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bavuga ko kutagira amasezerano y’akazi ari imbogamizi yiyongera ku zindi zirimo umushahara muto rimwe na rimwe utazira igihe bityo gutera imbere bikababera ihurizo rikomeye.
Aba bakora Irondo ry’Umwuga, bavuga ko bafite imbogamizi zitandukanye zirimo kutagira amasezerano y’akazi n’umushahara bavuga ko ari muto cyane rimwe na rimwe ukaza unatinze nk’uko byagendekeye bamwe kugeza uyu munsi batarabona amafaranga y’ukwezi kwa mbere.
Umwe utifuje ko atangazwa, yagize ati “Ntaguhishe n’ubu ntabwo twari twahembwa ukwezi kwa mbere, nk’ubu abana ku ishuri sinari nabatangira amafaranga yo kurya. Ejo bundi bari babirukanye kuko n’utwo baguhembye batuguha amadeni yarakwishe waratumazemo.”
Mugenzi we ati “Nta gakarita k’akazi tugira, dusa nk’abanyakiraka kandi turavunika pe. Twareba amafaranga turya n’ayo dukodesha kuko abenshi dufite ingo, tugasanga ni imbogamizi.”
Kubera izo mbogamizi zitandukanye bagaragaza, bamwe muri aba baturage bakora irondo ry’umwuga mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bavuga ko iterambere ryabo riri kure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza ya MINALOC agenga Irondo ry’Umwuga, abakora aka kazi bagenerwa 2 000 Frw ku munsi, ariko ko gutinda kubahemba biterwa n’uko hari abaturage baba batarishyura uyu musanzu.
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko hakomeje gahunda yo kwigisha abaturage kugira ngo bajye batangira umusanzu ku gihe, bityo n’aba babarindira umutekano w’ibyabo, na bo bajye babonera amafaranga yabo ku gihe.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10