Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara y’amayobera yadutse muri Congo ikomeje guteza impungenge

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Indwara y’amayobera yadutse muri Congo ikomeje guteza impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Indwara itazwi ubwoko bwayo, imaze kwivugana abantu barenga 50 mu majyaruhuru ashyira uburengerazabuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Time, avuga ko iyi mibare y’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara y’amayobera, yemejwe kuri uyu wa Mbere n’abaganga bo muri aka gace ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima.

Umuntu wanduye iyi ndwara ishobora kumuhitana nyuma y’amasaha 48 agaragaje ibimenyetso, ndetse akaba ari na ko byagenze ku mubare munini w’abahitanywe n’iyi ndwara muri Congo.

Dr. Serge Ngalebato, Umuganga mu Bitaro bya Bikoro biri kuvurirwamo abarwaye iyi ndwara yabaye amayobera, avuga ko kuba iyi ndwara ishobora kwica umuntu byihuse, “biteye impungenge cyane.”

Iyi ndwara yatangiye kugaragara kuva tariki 21 Mutarama 2025, imaze gusanganwa abantu 419, barimo 53 imaze guhitana kuva yatangira kugaragara.

Amakuru atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryo muri Afurika, avuga ko iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Boloko nyuma yuko hari abana batatu bariye agacurama, bakaza kwitaba Imana nyuma y’amasaha 48 ubwo babanje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso no guhinda umuriro mwinshi.

Iyi ndwara kandi yaje kugaragara mu Mujyi wa Bomate tariki 09 Gashyantare, ndetse ibizamini by’abantu 13 bikaba byaroherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima muri Congo gifite icyicaro i Kinshasa kugira ngo hasuzumwe iyi ndwara.

Ibi bizamini byose, byapimwemo Ebola, ariko abaganga basanga nta virusi y’iki cyorezo irimo, kimwe n’iya Marburg, zombi zihuje ibimenyetso n’iyi ndwara y’amayobera. Gusa bimwe mu bizamini byaragarayemo indwara ya Malaria. Umwaka ushize, indi ndwara ikomeye y’ibicurane yishe abandi bantu benshi muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire John Legend yahishuye ibyo yabwiwe mbere yo kuza mu Rwanda akabyima amatwi

Next Post

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Related Posts

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye
MU RWANDA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.