Urubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara kwaka indonke y’ibihumbi 300 Frw uwari ufite ipeti rya Captain washakaga kubaka inzu, rwasubitswe kugira ngo hashakwe ibimenyetso.
Uru rubanza ruregwamo Bigwi Alain Lolain wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, ashinjwa kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, yakiriye muri Kanama 2023, ariko we akaba abihakana avuga ko ari akagambane.
Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishaga uru rubanza Uyoboye inteko iburanisha yatangiye abaza uregwa niba aburana yemera icyaha, undi avuga ko atacyemera.
Umushinjacyaha yavuze ko Bigwi yatse Rtd Captain Ntaganda Emmanuel, indonke y’ibihumbi 300 Frw, ku wa 26 Kanama 2023, aho uyu wahoze mu Ngabo yashakaga kubaka inzu ahuriyeho n’abantu batatu mu isantere ya Bishya, mu Mudugudu w’Impinga, Akagari ka Mugombwa, Umurenge wa Mugombwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma ushinzwe ubutaka n’imiturire yamenyesheje uyu wari watanze indonke ko hafashwe icyemezo ko kubaka bihagarara, ngo muri cyo gihe Bigwi yari ari muri konji, aho uyu wari watanze indonke agahamagara uyu wa Gitifu, amusaba kumusubiza ayo mafaranga amubwira ko ayamushyirira kuri MoMo pay y’umucuruzi witwa Batete Alphonsine.
Uregwa avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma afata nk’akagambane, aho avuga ko ashingira kuri raporo y’Ubugenzacyaha yerekana ibyakorewe kuri telefone igaragaza ko nta butumwa cyangwa ko habayeho kuvugana n’umucuruzi ku bijyanye n’ayo mafaranga.
Ikindi ashingiraho, ni ukuba ntaho bigaragara habayeho kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money hagati ye n’umucuruzi.
Ikindi ngo ni uko nta mwihariko w’amajwi agaragara avuga ko yavuganye n’uwo mucuruzi cyangwa na Ntaganda bavugana ibijyanye n’ayo mafaranga yatse nk’indonke.
Ibi byose akabishingiraho asaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bya nyabyo bifatika, agasaba ko ibyatanzwe n’Ubushinjacyaha bitahabwa agaciro.
Uregwa yanavuze ko mu ibazwa rya Rtd Captain Ntaganda wamureze, hari aho yivugiye ko yahoraga yumva bavuga ko Gitifu Bigwi arya ruswa, akiyemeza kujya kubaka inzu i Mugombwa ngo ashaka ‘kumugenza’ ngo azamufatishe kandi nyamara ari ibinyoma.
Me Sebukonoke Innocent na Me Habumuremyi bunganira uregwa, bavuga ko bitumvikana uko Ntaganda wamureze ari we wihaye inshingano zo gutanga ruswa wenyine ku nzu yari asangiye n’abandi, kandi bigaragara ko n’icyangombwa cy’ikibanza nta hantu hagaragara amazina ye.
Banenga Ubushinjacyaha kuko butagaragaza amajwi yumvikanisha ibiganiro bya telefone Bigwi na Ntaganda bemeranywa guhana ruswa, bityo bagasaba ko umukiliya wabo yafungurwa.
Banavuga kandi ko nta gihamya Ubushinjacyaha bwerekana ko Bigwi, yakiriye amafaranga yaba ifoto ayakira cyangwa se ubutumwa bugufi bwa telefone cyangwa ubwa banki.
Umucamanza yabajije uregwa niba uwo munsi yarageze kwa Batete bivugwa ko yahawe amafaranga, asubiza ko yahanyuze yihitira ariko ko ntacyo bavuganye.
Yanamubajije kandi icyo yavuganaga na Atete kuri telefone, avuga ko ariho yari asanzwe ahahira bavuganaga ku byo yabaga akeneye guhaha.
Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko rwagenedera ku bimenyetso byabwo rukemeza ko ibyaha aregwa by’iyezandonke, kwaka no kwakira ruswa bigize impurirane rukamukatira gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu yikubye gatatu y’amafaranga yatse.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwavuze ko mu byatangajwe humvikanamo kwivuguruza kandi ko bigaragara ko hakenewe ibisobanuro by’uwahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’ibisobanuro by’uwari ushinzwe imiturire mu Murenge, rufata icyemezo cyo gusubika urubanza kugira ngo kugira ngo hashakwe ibindi bimenyetso, rwemeza ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 10 Werurwe 2025.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10