Ihuriro AFC/M23 riravuga ko mu gihe rikomeje kubahiriza icyemezo cy’agahenge ryafashe, uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR, bo bari kwisuganya ngo bagarukane ingufu nyinshi mu mirwano.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, rivuga ko mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byagiye bifatwa ku rwego rw’akarere, iri huriro rikomeje kubahiriza icyemezo ryafashe ku giti cyaryo cyo kuba rihagaritse imirwano, cyatangiye kubahirizwa tariki 04 kikongera kwemezwa ku ya 22 Gashyantare 2025.
Iri Huriro rigakomeza rigira riti “Gusa, ubutegetsi bwa Kinshasa n’ingabo bihuje, zirimo FARDC, FDLR, Inyeshyamba za Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi (FDNB) bakomeje kwisuganya kugira ngo bongere imbaraga mu ntambara.”
AFC/M23 ikomeza ivuga ko ibi bigaragazwa no kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare, birimo kohereza abandi basirikare b’inyongera, kuzana ibindi bikoresho, ndetse no kwisuganya kw’udutsiko tw’abarwanyi biri kugaragara mu bice bya Ruzizi ndetse na Walikare, Masisi na Lubero.
Iri huriro ribarizwamo umutwe wa M23, rivuga ko nubwo ryemeje aka gahenge ko guhagarika imirwano, ariko abarwanyi b’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bo bakomeje kwibasira abaturage, ndetse bakomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote (drone) ndetse n’iby’indege z’intambara bigamije kurimbura imiryango migari y’Abanyekongo yibasiwe.
AFC/M23 ikomeza igaragaza zimwe mu ngero z’ibitero biherutse vuba aha, birimo ibyo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 byagabwe mu bice bya Minembwe by’umwihariko mu duce twa Irundu na Nyarujoka, byanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zimwe, kimwe n’ibindi bitero byabaye muri Uvira byibasira Abanyamulenge.
Iri Huriro rigakomeza rigira riti “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma uku guhonyora uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiramwamuntu, unababazwa n’imyitwarire y’Umuryango mpuzamahanga kuri ibi bikorwa bigize ibyaha bikomeye. Guceceka no kutagira igikorwa bikomeje kugaragazwa n’abagakwiye kugira icyo bakora bitiza umurindi abari gushyira mu bikorwa iyi migambi ibangamira ubuzima bw’abasivile.”
Iri huriro ryongeye kwibutsa ko rishyize imbere inzira z’ibiganiro bya politiki mu gushaka umuti w’aya makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, rikanasaba abayobozi bo mu karere gushyiraho uburyo bwatuma ibi biganiro bibaho, ndetse no gushyiraho ingamba zihuse zo gutumwa ubutegetsi bwa Congo buryozwa ibi bikorwa bigize ibyaha bukora.
RADIOTV10
Ntakeza kintambara