Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in MU RWANDA
0
Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro, bajya mu rwuri rw’Umuturage ruherereye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, batema inka ze esheshatu, nyinshi muri zo zirapfa banazikata bimwe mu bice byazo barabitwara, izindi zirakomereka.

Iki gikorwa cy’ubugome cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri agagana saa tatu mu Mudugudu wa Cyurusambu mu Kagari ka Kigoma Umurenge wa Jarama.

Aba bantu bataramenyekana, batemye inka z’umuturage witwa Nahimana Innocent usanzwe ari umworozi ufite uru rwuri rwirawemo n’aba bantu bataramenyekana.

Batemye inka esheshatu (6), enye muri zo zirapfa ndetse banazikata amaguru barayajyana, mu gihe izindi ebyiri zakomeretse bikabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles yemereye RADIOTV10 amakuru y’ubu bugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwazindukiye ahabereye uru rugomo, nyuma yuko nyiri aya matungo abumenyesheje, ndetse hahita hatangira iperereza no gushakisha ababa bari inyuma yarwo.

Polisi y’u Rwanda isubiza ubutumwa bwa RADIOTV10 kuri X bugaruka kuri ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko yatangiye kubikurikirana ndetse ko aba mbere bakekwa, bamaze gufatwa.

Yagize iyi “Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana ndetse n’abacyekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.”

Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba humvikanye igikorwa nk’iki cyo gutema amatungo nk’aya, aho mu kwezi k’Ukwakira 2023, n’ubundi abantu batahise bamenyekana biraye mu nka z’abaturage batatu, batemamo zirindwi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kandi hakunze kumvikana ibikorwa by’ubujura bw’aya matungo y’Inka, aho mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 63 barimo abari bakurikiranyweho ubujura bw’Inka, ndetse zimwe mu zari zibwe ziranagaruzwa.

Icyo gihe kandi hari hariho n’ibihuha by’abavugaga ko muri iyi Ntara hateye abacengezi, ariko biza kugaragara ko byazamuwe n’abakoraga ibi bikorwa by’ubujura, bagamije guteza igikuba kugira ngo inzego zirangare ntizibashakishe.

Nyinshi muri zo zapfuye

Zimwe bazikase ibice bimwe barabitwara

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi

Next Post

Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo

Agezweho muri Congo: Hatahuwe umugambi w’ibyo FARDC n’Ingabo z’u Burundi bahugiyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.