Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu zatumye itumiza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, kugira ngo ziganirweho n’impande zombi, zirimo kuba Canada Ishinja Nkana u Rwanda ibirego by’ibinyoma ko rugira uruhare mu marorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC.
Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada na yo ifashe ingamba z’ibihano ku Rwanda irushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yari yanahise ishyira hanze itangazo, rivuga kuri izi ngamba, aho yavuze ko ibyo Canada yashinje u Rwanda ari icyasha kidashobora kwihanganirwa.
Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yari yavuze ko ikeneye ibisobanuro kuri ibyo birego by’ibinyoma no guharabika iki Gihugu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kandi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yatumije Ambasaderi wa Canada mu Rwanda kugira ngo haganirwe ku byatangajwe n’Igihugu cye.
Iri tangazo rivuga ko “Nyuma yuko itangazo rya Canada rishinja u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, Minisiteri y’Ububanyu n’Amahanga uyu munsi yatumije Ambasaderi wa Canada.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igaragaza ingingo zazamuwe zatumye hafatwa iki cyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, zirimo kuba “Canada yashinje ibigambiriye u Rwanda amarorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe ibyo byaha bikorwa ku manywa y’ihangu na FARDC ndetse n’imitwe ya Guverinoma ya Congo.”
U Rwanda ruvuga kandi ko Canada yirengagije impungenge rutahwemye kugaragaza z’umutekano warwo, ndetse iki Gihugu kikaba cyakingiye ikibaba ubutegetetsi bwa Congo Kinshasa n’abambari bayo barimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, ndetse no muri Ituri.
U Rwanda ruvuga ko rudashobora kugira icyo rugurana intego zarwo rwiyemeje zo kurinda abaturage, ndetse no gusigasira umutekano w’Igihugu.
RADIOTV10