Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya impamvu zatumye u Rwanda rutumiza Ambasaderi wa Canada

radiotv10by radiotv10
05/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya impamvu zatumye u Rwanda rutumiza Ambasaderi wa Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu zatumye itumiza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, kugira ngo ziganirweho n’impande zombi, zirimo kuba Canada Ishinja Nkana u Rwanda ibirego by’ibinyoma ko rugira uruhare mu marorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada na yo ifashe ingamba z’ibihano ku Rwanda irushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yari yanahise ishyira hanze itangazo, rivuga kuri izi ngamba, aho yavuze ko ibyo Canada yashinje u Rwanda ari icyasha kidashobora kwihanganirwa.

Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yari yavuze ko ikeneye ibisobanuro kuri ibyo birego by’ibinyoma no guharabika iki Gihugu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kandi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yatumije Ambasaderi wa Canada mu Rwanda kugira ngo haganirwe ku byatangajwe n’Igihugu cye.

Iri tangazo rivuga ko “Nyuma yuko itangazo rya Canada rishinja u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, Minisiteri y’Ububanyu n’Amahanga uyu munsi yatumije Ambasaderi wa Canada.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igaragaza ingingo zazamuwe zatumye hafatwa iki cyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, zirimo kuba “Canada yashinje ibigambiriye u Rwanda amarorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe ibyo byaha bikorwa ku manywa y’ihangu na FARDC ndetse n’imitwe ya Guverinoma ya Congo.”

U Rwanda ruvuga kandi ko Canada yirengagije impungenge rutahwemye kugaragaza z’umutekano warwo, ndetse iki Gihugu kikaba cyakingiye ikibaba ubutegetetsi bwa Congo Kinshasa n’abambari bayo barimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, ndetse no muri Ituri.

U Rwanda ruvuga ko rudashobora kugira icyo rugurana intego zarwo rwiyemeje zo kurinda abaturage, ndetse no gusigasira umutekano w’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + twelve =

Previous Post

Ukraine yavuze uko igiye kwitwara nyuma yuko America iyihagarikiye inkunga ya Gisirikare

Next Post

Mu buryo butunguranye igitaramo cyari gitegerejwe mu Rwanda cyasubitswe kibura iminsi micye

Related Posts

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

by radiotv10
29/10/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu buryo butunguranye igitaramo cyari gitegerejwe mu Rwanda cyasubitswe kibura iminsi micye

Mu buryo butunguranye igitaramo cyari gitegerejwe mu Rwanda cyasubitswe kibura iminsi micye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.