Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi uri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa muri iki Gihugu, anabagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, nyuma y’amasaha macye, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi atangiye uruzinduko muri Centrafrique, aho ari kumwe n’itsinda ayoboye ririmo n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Kuri uyu wa Gatatu basuye ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye- MINUSCA ziri mu gace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto iherereye mu Burasirazuba bw’iki Gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.
Ubwo Maj Gen Vincent Nyakarundi yageraga aho yakiririwe, yahawe ikaze n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VII, Lt Col Willy Ntagara wanamugejejeho ishusho y’umutekano n’uko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’ituze, byifashe muri aka gace.
Ubuyobozi bwa RDF dukesha aya makuru, buvuga ko “Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, kandi na we yagiranye ikiganiro n’abasirikare b’u Rwanda, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ubashimira ku bwo gukora kinyamwuga no kurangwa n’umuhate mu kuzuza inshingano zabo. Anashimira akazi kakozwe ku bufatanye bw’u Rwanda na UN ndetse no ku bufatanye bw’Ibihugu byombi muri CAR mu kugarura amahoro ndetse no mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Muri ubu butumwa bwa Perezida Paul Kagame, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashyikirije abasirikare b’u Rwanda, yanabasabye gukomeza guhora biteguye no kuba maso igihe cyose bari mu nshingano zabo.
Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi yaboneyeho kugeza ku basirikare b’u Rwanda ishusho y’umutekano w’u Rwanda no mu karere ruherereyemo, abizeza ko imipaka y’Igihugu cyabo irinzwe, byumwihariko ababwira ko hakajijwe ingamba zo gukumira ibishobora guhungabanya umutekano biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


RADIOTV10