Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya

radiotv10by radiotv10
08/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Yatinyutse umurimo utamenyerewe kuri bagenzi be nyuma yuko uwo bari barashakanye amutereranya
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, watinyutse umurimo wo kudoda nyuma yuko umugabo we amutanye abana batandatu, none ubu aka kazi katamenyerewe ku b’igitsinagore kamufasha gutunga abana be adasabirije.

Uyu mubyeyi witwa Nyiraruhongore Francine udodera inkweto ku muhanda w’ahitwa kuri 40 mu isantere ya Bugarama, avuga ko yatinyutse aka kazi nyuma yo kumva kenshi ko umugore na we ashobora gutinyuka agakora.

Ati “Baravuze ngo kazi ni kazi. Baravuga ngo abagore natwe nitwihangire imirimo, ni bwo nahise mfata icyemezo nza ku muhanda nshakisha ukuntu nakwiga kubikora.”

Nyiraruhongore avuga ko kudoda inkweto biba bimaze kugira ahantu hafatika bimugeza mu gihe amaze abikora, ariko kuba yaratawe n’umugabo wagiye gushaka undi mugore kugeza ubu ngo bimufasha kurera abana yamutanye.

Agira ati “Kuba umugabo atari mu rugo ikintu bimfashije bintungiye abana nanjye biramfasha. Byandinze kwandagara ku buryo bwo kwiyandarika. Ni akazi kangaburira ka buri gihe abe mcye ndayabona si kimwe no kuba yari kunta ntafite umwuga.”

Yifuza kwagura ibyo akora bikava ku rwego rwo kudoda inkweto zacitse bikagera aho yabona imashini ndeste n’aho gukorera ku buryo yajya akora inkweto bitari ukudoda gusa.

Ati “Ku buryo nabona nk’ahantu nakwicara nkaba nanjye nakwiga kuzikora nkabona akamashini ku buryo umuntu wese yambona akavuga ngo uriya mugore yahanze umurimo ufite ikintu umufashije”.

Bamwe mu bo adodera inkweto ndetse n’abandi, barangazwa n’uburyo akora aka kazi kandi ari umugore, bavuga ko abikora neza bamwe bagasanga ntacyo bagenzi be b’igitsinagabo bakora aka kazi bamurusha.

Serukundo Desire ati “Adoda neza cyane arakomeza kandi ntakibazo tumugiraho pe. Buri gihe cyose urukweto rwanjye iyo rwacitse ni we ujya undodera.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Rwego rw’Akarere ka Rusizi, Ujeneza Olive ashimira umuhate w’uyu mugore ndetse agatanga icyizere ko hari uburyo bwo kumuhuza n’abaterankunga bashobora kumufasha akagura ibikorwa bye.

Ati “Icyo umugabo ashobora gukora, umugore na we ashobora kugikora. Uwo mudamu rero ni urugero rw’ibifatika. Ubwo rero iyo tugize amahirwe tukabona umugore nk’uwo baterankunga tuba dufite tubabwira ko dufite abagore batinyutse mu buryo ubu n’ubu. Ndahita mvugana na CNF wa Bugarama abe yamushyira ku rutonde na we azagire icyo yirata yagejejweho n’imiyoborere myiza.”

Uyu mubyeyi, avuga ko iyo byagenze neza ku munsi ashobora gucyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri ndetse n’ibihumbi bitatu, bimufasha kugaburira abana batandatu yatanywe n’umugabo bugacya agasubira gukora aka kazi avuga ko kamurinze kwiyandarika no gusabiriza.

Iyo ari mu kazi birangaza benshi
Benshi bavuga ko adoda neza

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

Rusizi: Abatuye ahitiriwe umujyi uzwi ku Isi bavuga ko ntacyo bibamariye

Next Post

The Ben yatangaje amakuru yifuzwaga kumenywa n’abakunzi be ku mwana bagiye kwibaruka we na Pamella

Related Posts

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi,...

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi byari...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

IZIHERUKA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba
MU RWANDA

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

by radiotv10
24/10/2025
0

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben yatangaje amakuru yifuzwaga kumenywa n’abakunzi be ku mwana bagiye kwibaruka we na Pamella

The Ben yatangaje amakuru yifuzwaga kumenywa n’abakunzi be ku mwana bagiye kwibaruka we na Pamella

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Guhangana biruta gusabiriza- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda icyo badakwiye kugirira ubwoba

Igisubizo ku bibazaga iherezo ry’ibiganiro byari byatangiye hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.