Abasirikare b’Igitsinagore mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), bifatanyije n’abagore bo mu Mujyi wa Bria muri Perefegitura ya Haute-Koto muri iki Gihugu, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 08 Werurwe, umunsi usanzwe ari Mpuzamahanga w’Abagore.
Aba basirikare b’igitsinagore mu Ngabo z’u Rwanda bagize itsinda rya RWABG VII, bifatanyije n’abagore bo muri uyu mujyi wa Bria mu birori byo kwizihiza umunsi wabo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ibi birori bikomeza guha imbaraga imikoranire n’ubumwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’umuryango mugari w’abaturage bo muri aka gace.
Abasirikare b’abagore mu Ngabo z’u Rwanda bagize iri tsinda rya RWABG VII, bashimangiye umuhate wabo mu gukomeza guha ubushobozi abagore bo muri aka gace binyuze mu kubaha amahugurwa ndetse n’izindi gahunda zo kubaka ubushobozi bwabo.
Ubuyobozi bwa RDF bugira buti “Ibi birori byashimangiye umubano n’icyizere cyo gukomeza gukorana mu bihe bizaza.”
Yaba uruhande rw’abasirikare bari muri ubu butumwa, kimwe n’abagore bo muri aka gace, biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere amahoro, umutekano ndetse no guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abari n’abategarugori.


RADIOTV10