Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari utaruzuza icyumweru avuye Iwawa yarashwe amaze kwiba ashaka no kurwanya inzego

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wari umaze iminsi ibiri avuye kugororerwa mu Kigo Ngiroramuco cy’Iwawa, yarashwe n’Umupolisi ubwo yarwanyaga inzego zashakaga kumufata nyuma yo kuva kwiba umuturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Uyu warashwe, yitwa Jean Pierre Siborurema, aho ibi byabaye mu rukerera rwa none ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wari uherutse kuva kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, yagiye kwiba umusore uba mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere mu Murenge wa Kigarama, akica urugi ubundi akinjira mu nzu, agatwara ikofi yarimo amafaranga akaniba ibindi bikorero birimo mudasobwa, telefone ebyiri ndetse n’imyambaro.

Uwari uri kwibwa yahise atabaza, irondo rirahagoboka na ryo rihita rimenyesha polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama, yaje kumufata agashaka kurwanya inzego.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo inzego zajyaga gufata Siborurema, yashatse kuzirwanya, ari na bwo Umupolisi yahitaga amurasa.

Yagize ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu muturage warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, yari aherutse kuva kugororerwa Iwawa, dore ko yari umwe mu baherutse gutaha mu cyumweru gishize tariki Indwi Werurwe 2025, aho yari yajyanyweyo n’ubundi kubera ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abagororerwa Iwawa ko bakwiye guhinduka kuko ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi nk’izi z’ubujura.

Ati “Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”

Uyu mugabo warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura, ndetse ko yagiye abufungirwa inshuro zinyuranye hagati ya 2017 na 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Next Post

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Related Posts

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.