Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari utaruzuza icyumweru avuye Iwawa yarashwe amaze kwiba ashaka no kurwanya inzego

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wari umaze iminsi ibiri avuye kugororerwa mu Kigo Ngiroramuco cy’Iwawa, yarashwe n’Umupolisi ubwo yarwanyaga inzego zashakaga kumufata nyuma yo kuva kwiba umuturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Uyu warashwe, yitwa Jean Pierre Siborurema, aho ibi byabaye mu rukerera rwa none ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wari uherutse kuva kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, yagiye kwiba umusore uba mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari k’Amajyambere mu Murenge wa Kigarama, akica urugi ubundi akinjira mu nzu, agatwara ikofi yarimo amafaranga akaniba ibindi bikorero birimo mudasobwa, telefone ebyiri ndetse n’imyambaro.

Uwari uri kwibwa yahise atabaza, irondo rirahagoboka na ryo rihita rimenyesha polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama, yaje kumufata agashaka kurwanya inzego.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo inzego zajyaga gufata Siborurema, yashatse kuzirwanya, ari na bwo Umupolisi yahitaga amurasa.

Yagize ati “Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uyu muturage warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, yari aherutse kuva kugororerwa Iwawa, dore ko yari umwe mu baherutse gutaha mu cyumweru gishize tariki Indwi Werurwe 2025, aho yari yajyanyweyo n’ubundi kubera ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abagororerwa Iwawa ko bakwiye guhinduka kuko ubumenyi bahakura bwagakwiye kubafasha kwibeshaho bakava mu ngeso mbi nk’izi z’ubujura.

Ati “Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”

Uyu mugabo warashwe nyuma yo gukekwaho ubujura, asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura, ndetse ko yagiye abufungirwa inshuro zinyuranye hagati ya 2017 na 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Next Post

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.