Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’Umufaransa, Paul Pogba wanyuze mu makipe akomeye ku Isi, ubu yemerewe kugaruka agaconga ruhago nk’uwabigize umwuga, nyuma y’umwaka n’igice ari mu bihano byo guhagarikwa.

Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 31 y’amavuko, yarangije igihano cye kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ndetse ubu yemerewe kujya mu ikipe yamwifuza, dore ko ubu ari umukinnyi wigenga.

Muri Nzeri 2023, Pogba yari yafatiwe igihano cyo guhagarikwa imyaka ine adakira umupira w’amaguru nyuma yuko isuzuma ryari rimaze kugaragaza ko akoresha imiti yongera ingufu, ariko iki gihe cyaje kugabanywa n’Urukiko rushinzwe imisifurire muri Siporo, rwagishyize ku mezi 18.

Kuva tariki 03 Nzeri 2023 ubwo yakinaga umukino we wa nyuma, Pogba yakomeje kwitoza ku giti cye kugira ngo akomeze kuringaniza imbaraga ze, nubwo ibyo yagiye avugwaho bishobora kumubera imbogamizi mu kugaruka muri ruhago kwe.

Amakuru ava mu bakurikiranira hafi ibya ruhago, avuga ko Pogba ubu ari gushakisha amahirwe mu isoko ry’umupira w’amaguru kugira ngo yongere yigaragaze, nubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryamaze gufungwa.

Shampiyona y’iwabo mu Bufaransa (Ligue 1) bisa nk’aho nta mahirwe ayifitemo kuko imiterere yayo itemerera ko umukinnyi asinyishwa nta masezerano mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino, nubwo hari amakipe yari yagaragaje kumwifuza.

Nanone kandi abasesengura ruhago, bavuga ko izindi shampiyona nk’iyo mu Butaliyani (Serie A) na yo bigaragara ko nta mahirwe yo kuyinjiramo afite nubwo amakipe yayo yo yemerewe gusinyisha umukinnyi wigenga na nyuma y’igura n’igurisha, kuko bisa nk’ibigoye ko yasubira muri iyi shamiyona ari na yo yahozemo. Ni kimwe no muri LaLiga yo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, na Premier League yo mu Bwongereza.

Amakuru avuga ko uyu rurangiranwa muri ruhago, ashobora kwerecyeza muri shampiyona ziri kuzamuka, nk’iyo muri Saudi Arabia. Bivugwa kandi ko ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za America isanzwe ikinamo ba rurangiranwa Lionel Messi, Luis Suárez, iri kumwifuza dore ko ngo yanahuye na David Beckham inshuro zinyuranye, ariko na ho hakaba hakiri imbogamizi zijyanye n’amategeko.

Muri Saudi Arabia, amakipe nka Al Ittihad ni yo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana Pogba, ku buryo yajya akinana n’inshuti ze banakinanye mu ikipe y’Igihugu Karim Benzema na N’Golo Kanté.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − two =

Previous Post

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

Next Post

Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Related Posts

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.