Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hafashwe abandi bakekwaho ubutekamutwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, yafashe abantu 11 bo mu itsinda ry’abiyise Abameni bakekwaho ubujura bwifashisha ikoranabuhanga rya telephone.

Aba bantu bafatiwe mu Midugudu ya Kamanora, Kanyovu na Kanoga mu Murenge wa Nyakarenzo, mu bihe bitandukanye kuva tariki 09 Werurwe 2025, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Uyu Murenge wa Nyakarenzo wafatiwemo aba bantu, ufatwa nk’indiri y’aba bakora ubu bujura bwifashisha ikoranabuhanga rya Telefone, aho bamwe mu bafashwe banasanganywe ibikoresho bakoreshaga birimo telefone na sim cards.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Karekezi Bonaventure avuga ko uru rwego rutazahwema gufata abantu bakora ubu bujura kuko buteza ingaruka mbi.

Yagize ati “Polisi ntizihanganira na rimwe abishora mu bikorwa by’uburiganya, ni ngombwa ko umutekano w’abantu n’ibyabo urindwa, ntabwo tuzihanganira Abameni kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku bukungu bw’abo babikorera n’Igihugu muri rusange.”

Aba bose bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhiga no gufata abantu bose bagira uruhare mu buriganya nk’ubu bizakomeza, kugira ngo umutekano w’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu bikomeze gusigasirwa.

Bafatanywe na Telefone bakekwaho gukoresha muri ubu bujura

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 12 =

Previous Post

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Next Post

Umutunganyamiziki uzwi mu Rwanda yagiye kungurana ibitekerezo n’abarimo abavuye i Burayi

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutunganyamiziki uzwi mu Rwanda yagiye kungurana ibitekerezo n’abarimo abavuye i Burayi

Umutunganyamiziki uzwi mu Rwanda yagiye kungurana ibitekerezo n’abarimo abavuye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.