Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa icyaganiriweho mu biganiro by’inzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhura

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa zo mu nzego z’iperereza rya gisivile n’irya gisirikare mu Rwanda no mu Burundi, ziherutse guhurira mu biganiro byamaze amasaha atandatu byabereye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku ngingo zirimo nyamukuru yo gufungura imipaka.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko izi ntumwa zahuriye mu Ntara ya Kirundo hafi y’umupaka uhuza Ibihugu byombi, mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2025.

Ibi biganiro byabereye mu muhezo no mu ibanga rikomeye, byatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitindo, ihumuza saa kumi z’umugoroba, ubwo yamaze amasaha atandatu.

Amakuru avuga kandi ko atari ubwa mbere habaye ibiganiro nk’ibi, kuko no mu byumweru bibiri bishize, hari habaye ibindi nkabyo byo babereye mu Rwanda, aho byose bigamije kongera gufungura imipaka imaze umwaka ifunzwe na Leta y’u Burundi.

Ibi biganiro byabereye muri Hoteli yitwa Royal North Hotel iherereye mu rusisiro rwa Rupfunda ku muhanda werecyeza mu Rwanda.

Bamwe mu batuye muri iyi Ntara ya Kirundo, babwiye SOS Médias Burundi ko ubwo ibi biganiro byabaga, hari hakajijwe umutekano ku buryo ntababashije kwegera abo bayobozi bo mu nzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi.

Umwe yagize ati “Umuhanda wose werecyeza ahabereye inama, wari wafunzwe, mu gihe abasirikare n’abapolisi b’Ibihugu byombi bari bacunze umutekano w’abitabiriye inama.”

Amakuru kandi avuga ko ingingo nyamukuru yigwagaho muri iyi nama yahuje abakuriye inzego z’iperereza hagati y’Ibihugu byombi, ari ugushaka umuti watuma imipaka yongera gufungurwa hagati y’ibi Bihugu bisanzwe ari nk’ibivandimwe.

Imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda imaze umwkaa ifunzwe n’u Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + thirteen =

Previous Post

Kigali: Impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi yateje ibyago

Next Post

Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Igisubizo cyahawe umuyobozi mu Burayi wasabye ko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.