Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ubushakatsi bugaragaza ko imijyi iri munsi ya kimwe cya gatanu (1/5) ku Isi ari yo yonyine yujuje ibipimo mpuzamahanga byashyizweho n’uyu Muryango mu kugira umwuka usukuye.
Ibi byatangajwe muri raporo ya IQ Air yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri igaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Bihugu 138 umwaka ushize.
Iyi raporo ivuga ko Ibihugu bya Australia, Nouvelle-Zélande, Bahamas, Barbados, Grenada, Estonia, na Iceland, ari byo byonyine byujuje ibyo bipimo by’uyu Muryango mu kugira umwuka mwiza.
Ni mu gihe Ibihugu bya Tchad, Congo, Bangladesh, Pakistan, n’u Buhindi bifite umwuka uhumanye kurusha ibindi ku Isi.
Icyakora iki kigo cya IQAir Global gikora ubushakatsi ku ihumana ry’ikirere, kivuga ko urwego nyakuri rw’ihumana ry’umwuka abantu bahumeka, rishobora kuba riri hejuru kurushaho.
Ni mu gihe imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), igaragaza ihumana ry’ikirere rihitana abantu barenga miliyoni zirindwi buri mwaka.

RADIOTV10