Perezida Paul Kagame yavuze ko aramutse ari kumwe na Félix Tshisekedi wa DRC, yamubwira ko yakwifuje ko atagakwiye kuba ari Perezida wa kiriya Gihugu cyiza, kandi ko ubutaha nibongera guhura agomba kuzabimubwira amaso ku maso.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal cyagarutse ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibibazo byanagize ingaruka ku Rwanda, kuko hari ibishaka kototera umutekano warwo, aho ubutegetsi bwa Congo bwahigiye kenshi gufasha umutwe wa FDLR kugira ngo batere u Rwanda, ariko na rwo rukaba rwakajije ingamba z’ubwirinzi, zanazamuye ibibazo ku mahanga arusaba kuzikuraho.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya FDLR cyaganiriweho hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwose bwagiye bubaho muri DRC, burimo n’uburiho ubu burangajwe imbere na Perezida w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi.
Mario Nawfal yahise abaza Perezida Kagame icyo Tshisekedi yakivuzeho, amusubiza agira ati “Ndatekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ko mbibona arayifite.”
Arongera amubaza niba yarigeze abimubwiraho, amusubiza ko yabimubwiye inshuro nyinshi mbere yuko ibibazo biriho bigere ku rwego biriho ubu.
Yavuze ko aho kugira ngo ubu butegetsi bukemura iki kibazo ahubwo bwiyemeje gukorana n’uyu mutwe mu kwica Abatutsi bari mu burasirazuba bwa DRC, ariko ko bitagarukiye aho ahubwo ko “banashaka guteza ibibazo u Rwanda.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikibazo cyarushijeho kuremera aho Tshisekedi abereye Umukuru w’Igihugu, nubwo inshuro zombi atigeze anatsinda amatora.
Nakwifuje ko atakabaye Perezida w’Igihugu cyiza
Mu gusoza iki kiganiro, Mario Nawfal yabajije Perezida Kagame icyo yabwira Tshisekedi igihe baramuka bahuriye mu kiganiro cyihariye, amusubiza agira ati “Namubwira ko nakwifuje ko atagakwiye kuba ari Perezida wa kiriya Gihugu cyiza […] kandi ubutaha nimpura na we ngomba kuzabimwibwirira amaso ku maso.”
Perezida Kagame avuga ko Tshisekedi yazambije ibintu kubera imyitwarire ye, kandi ko ifite n’amateka, aho yahise anatanga urugero ku muryango w’Abataliyani wakoreshaga Tshisekedi i Burayi, watunguwe no kumva ko yabaye umukuru w’Igihugu cya Congo.
Ati “Hari umuntu, ni umuryango w’Abataliyani…urabizi ko Felix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi, yari umushoferi wa taxi [taxi voiture] yari umushoferi, yakoze n’ibindi byinshi nk’ibyo, kandi na bwo afite imyitwarire mibi, umuntu wari waramuhaye akazi uwo muryango w’abataliyani, ubu ni umusaza, yamukoreraga akazi ko kumujyanira Pizza, uyu mugabo ubwo yumvaga ko Félix yabaye Perezida, yaratunguwe, aravuga ati ‘Mana yanjye’ ati ‘uyu muntu koko’ yanditse inkuru ndende, yaratunguwe cyane aravuga ati ‘uyu muntu utaranashoboraga gukora akazi ko kugenda ageza [delivering] Pizza ku baziguze, ni gute yabaye Perezida?’.”
Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki, bavuga ko Félix Tshisekedi yazamukiye ku izina ry’umubyeyi we, umunyapolitiki Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa DRC akanahatanira inshuro nyinshi kuyobora iki Gihugu ariko bikanga.
Aba basesenguzi bavuga ko umuhungu we ari we Félix Tshisekedi waje kuba Umukuru w’Igihugu, nta bukure cyangwa ubunararibonye yari afite muri Politiki yari gutuma aba Perezida, kuko imirimo yakoze izwi, ari iriya irimo gutwara Taxi-Voiture i Burayi no kugeza Pizza ku baziguze azikura ku maduka yazo.
RADIOTV10