Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburasirazuba: Abagorwaga no gutanga amakuru kuri ruswa bashyizwe igorora

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Abagorwaga no gutanga amakuru kuri ruswa bashyizwe igorora
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Kayonza hashyizweho ahantu hazajya hafasha abatuye Intara y’Iburasirazuba gutanga amakuru kuri ruswa ikomeje kuvugwa muri serivisi z’Ibidukikije, igatuma hari benshi baharenganira.

Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ubusanzwe bibagora gutanga amakuru ajyanye na ruswa zo muri serivisi z’ibidukikije kuko baba bikanga ko byabagiraho ingaruka, icyakora ubu buryo bwashyizweho buzafasha gutanga amakuru batikanga.

Banagurutoki Bonaventure wo Murenge wa Kabare ati “Ubu nzatanga amakuru ntikandagira kuko byemewe, n’uwampohotera naba mfite icyangombwa kivuga ngo ibi bintu ndabishahobora ntabwo nzongera kuba nububa nk’uko dutanga amakuru tuvuga tuti sinshaka ko izina ryanjye rimenyekana.”

Mukandayisaba Godereva wo Murenge wa Murama na we yagize ati “Ikintu twikanga, nshobora kuvuga ngo nintanga amakuru kuri kiriya kintu ku Muyobozi runaka nkaba nabura nk’umutekano, ariko ubwo ikigo gifunguye aha ntabwo yamenya ngo natanze gutya ku byo nabonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane,Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi ni, avuga ko gushyiraho ubu buryo bizafasha abayobozi n’abaturage kongera ubumenyi no kugira amakuru ku bikorwa remezo.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo dushobore gufasha inzego zacu zikora mu bidukikije, byumwihariko kongera ubumenyi bw’abaturage, ese abaturage uruhare bagira mu kurengera ibidukikije no kwirengera ubwabo ni uruhe? Icyagaragaye rero ni uko abaturage kubona amakuru ku bidukikije, ku bikorwa remezo birimo byubakwa n’uburenganzira bw’umuturage, byumwihariko ni ukuntu ashobora kwirinda iyo hari igikorwa remezo kirimo gikorwa. Amakuru iyo adahari usanga rimwe na rimwe umuturage aharenganira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana aremeza ko hari abaturage bahuraga n’ingaruka zitandukanye bitewe no kutamenya amategeko abarengera by’umwihariko abo mu birombe bicukura amabuye y’agaciro n’ahandi, bityo na we akemeza ko iki Kigo kizafasha benshi muri iyi Ntara.

Ati “Nk’abantu baguye mu birombe bakabigwamo badafite ubwishingizi, badafite uruhushya rwo kubikora, abo bose rero na bo tugomba kwigisha kugira ngo babimenye bajye bakora ibintu mu buryo bwemewe n’amategeko. Kugira ubumenyi ku mategeko, kuri politiki za Leta, kumenya ibimurengera akamenya aho ashorabora kubariza bikamufasha kubona icyo kimurengera.”

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2023-2024, ugamije gufasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubona no gutanga amakuru abarengera byumwihariko ku bijyanye n’akarengane na ruswa bikagaragara muri serivisi z’ibidukikije.

Ni ahantu abaturage bazajya bunguka ubumenyi kuri gahunda za Leta bakaboneraho no gutanga amakuru kuri ruswa ivugwa mu bidukikije
Abaturage bavuga ko bagorwaga no gutanga amakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda avuga ko ubu buryo bwaje ari igisubizo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba na we yemeza ko hari abahuraga n’akarengane kubera kutabona uko batanga amakuru

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Urupfu rwashenguye benshi rwa rurangiranwa ku Isi hari abo rwatangiye kuryozwa

Next Post

Hasabwe isubikwa ry’igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Congo giteganyijwe ku munsi w’itangira ry’icyunamo

Related Posts

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
0

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

IZIHERUKA

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda
AMAHANGA

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

04/11/2025
Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasabwe isubikwa ry’igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Congo giteganyijwe ku munsi w’itangira ry’icyunamo

Hasabwe isubikwa ry’igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Congo giteganyijwe ku munsi w’itangira ry’icyunamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.