Mu Karere ka Kayonza hashyizweho ahantu hazajya hafasha abatuye Intara y’Iburasirazuba gutanga amakuru kuri ruswa ikomeje kuvugwa muri serivisi z’Ibidukikije, igatuma hari benshi baharenganira.
Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ubusanzwe bibagora gutanga amakuru ajyanye na ruswa zo muri serivisi z’ibidukikije kuko baba bikanga ko byabagiraho ingaruka, icyakora ubu buryo bwashyizweho buzafasha gutanga amakuru batikanga.
Banagurutoki Bonaventure wo Murenge wa Kabare ati “Ubu nzatanga amakuru ntikandagira kuko byemewe, n’uwampohotera naba mfite icyangombwa kivuga ngo ibi bintu ndabishahobora ntabwo nzongera kuba nububa nk’uko dutanga amakuru tuvuga tuti sinshaka ko izina ryanjye rimenyekana.”
Mukandayisaba Godereva wo Murenge wa Murama na we yagize ati “Ikintu twikanga, nshobora kuvuga ngo nintanga amakuru kuri kiriya kintu ku Muyobozi runaka nkaba nabura nk’umutekano, ariko ubwo ikigo gifunguye aha ntabwo yamenya ngo natanze gutya ku byo nabonye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane,Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi ni, avuga ko gushyiraho ubu buryo bizafasha abayobozi n’abaturage kongera ubumenyi no kugira amakuru ku bikorwa remezo.
Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo dushobore gufasha inzego zacu zikora mu bidukikije, byumwihariko kongera ubumenyi bw’abaturage, ese abaturage uruhare bagira mu kurengera ibidukikije no kwirengera ubwabo ni uruhe? Icyagaragaye rero ni uko abaturage kubona amakuru ku bidukikije, ku bikorwa remezo birimo byubakwa n’uburenganzira bw’umuturage, byumwihariko ni ukuntu ashobora kwirinda iyo hari igikorwa remezo kirimo gikorwa. Amakuru iyo adahari usanga rimwe na rimwe umuturage aharenganira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana aremeza ko hari abaturage bahuraga n’ingaruka zitandukanye bitewe no kutamenya amategeko abarengera by’umwihariko abo mu birombe bicukura amabuye y’agaciro n’ahandi, bityo na we akemeza ko iki Kigo kizafasha benshi muri iyi Ntara.
Ati “Nk’abantu baguye mu birombe bakabigwamo badafite ubwishingizi, badafite uruhushya rwo kubikora, abo bose rero na bo tugomba kwigisha kugira ngo babimenye bajye bakora ibintu mu buryo bwemewe n’amategeko. Kugira ubumenyi ku mategeko, kuri politiki za Leta, kumenya ibimurengera akamenya aho ashorabora kubariza bikamufasha kubona icyo kimurengera.”
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2023-2024, ugamije gufasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubona no gutanga amakuru abarengera byumwihariko ku bijyanye n’akarengane na ruswa bikagaragara muri serivisi z’ibidukikije.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10