Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya akaba ari na Visi Perezida wa Kabiri w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, yasabye Perezida Paul Kagame, ko inzego ziherutse gukorera insengero igenzura rigasiga hari izifunzwe kuko zitujuje ibisabwa, zakongera zikarikora kugira ngo izabyujuje zikomorerwe, bityo n’abanyamadini bazabone uko bazizihiza iminsi mikuru iteganyijwe.
Sheikh Mussa Sindayigaya yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 mu kiganiro Umukuru w’u Rwanda yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu ukuriye Idini ya Islam mu Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw’u Rwanda, byumwihariko Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare yagize guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, binagira uruhare mu myemerere.
Mufti w’u Rwanda yavuze ko abanyamadini na bo biteguye gukomeza gusigasira ubu bumwe bw’Abanyarwanda babinyujije mu nyigisho batanga kugira ngo ibyabaye mu Rwanda biterwe n’amacakubiri yari yarabibwe mu Banyarwanda, bitazongera ukundi.
Yaboneyeho gutanga icyifuzo gifitwe n’abanyamadini baherutse gukorerwa igenzura, ndetse zimwe mu nsengero n’amatorero amwe, bigafungwa, aho hari ibyafunzwe burundu, n’ibyasabwe kugira ibyo bikosora kugira ngo bikomorerwe, aho yavuze ko hari abamaze kuzuza ibyo bari barasabwe, bityo ko hakongera gukorwa irindi suzuma, ku buryo ababyujuje bafungurirwa.
Ati “Dore nyakubahwa hari n’iminsi mikuru, abasilamu turi mu gisibo baturebere iminsi isigaye tuyisengere mu misigiti, hanyuma no ku bandi bayoboke na bo bafite iminsi mikuru irimo Pasika.”
Mu nama ngarukamwaka y’Abayisilamu iherutse kuba, Sheikh Mussa Sindayigaya yatangaje ko mu misigiti 329 yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 178 yamaze kuzuza ibisabwa ikaba itegereje uburenganzira bwo kongera gusengerwamo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10