Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: U Rwanda rwaciye umubano n’Igihugu kimwe cy’i Burayi ruha amasaha 48 Abadipolomate bacyo

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: U Rwanda rwaciye umubano n’Igihugu kimwe cy’i Burayi ruha amasaha 48 Abadipolomate bacyo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano w’Ibihugu byombi, inaha amasaha 48 Abadipolomate b’iki Gihugu cy’i Burayi kuba bavuye mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi yamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi icyemezo cyayo cyo guhagarika umubano, kandi bigahita byubahirizwa.”

U Rwanda ruvuga ko icyemezo cyarwo cyafatanywe ubushishozi hashingiwe ku ngingo zinyuranye zirimo kuba u Bubiligi bushaka gukomeza kwifata nk’Umukolini w’u Rwanda.

Iri tangazo rikagira riti “U Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda mu bihe bihoraho haba mbere ndetse no mu bihe by’amakimbirane ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bunafite uruhare rwo kuva cyera, byumwihariko mu kwibasira u Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko bigaragara ko u Bubikigi bwafashe uruhande mu bibazo byo mu karere, ndetse bukomeza kwibasira no kubangamira u Rwanda mu bikorwa binyuranye, rukoresha ibinyoma bukwirakwiza, hagamijwe gushyigikira ibikorwa byo kugerageza guhungabanya u Rwanda n’akarere.

U Rwanda ruvuga kandi ko uretse kuba iki Gihugu cy’u Bubiligi cyaragize uruhare mu mateka mabi mu kwenyegeza no gutiza umurindi ubuhezanguni bw’irondabwoko, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwanahaye urubuga abahakana bakanapfobya iyi Jenoside ndetse n’abakomeje kurera ingengabitere ya Jenoside.

Iri tangazo rikagira riti “Icyemezo cy’uyu munsi, gishingiye ku ntego z’u Rwanda zo kurengera inyungu z’Igihugu no kwigira kw’Abanyarwanda, ndetse no kubahiriza ubusugire, amahoro n’inyungu rusange.”

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rigira riti “Abadipolomare bose b’u Bubiligi bari mu Rwanda barasabwa kuva mu Gihugu bitarenze amasaha 48.”

U Rwanda rwijeje ko ruzakomeza kurinda no gucungira umutekano ibikorwa byose bya Ambasade y’u Bibiligi biri muri Kigali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + fifteen =

Previous Post

America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge

Next Post

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Related Posts

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

by radiotv10
05/11/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce its unaudited financial results for the nine-months period ended 30 September...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.