Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari aya Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi usanzwe ari umutoza wungirije wa Muhazi FC, asaba myugariro w’ikipe ya Musanze FC gutsindisha iyi kipe ye kugira ngo bafashe Kiyovu Sports kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aya amajwi yagiye hanze, yumvikana aho Mugiraneza Jean Baptiste Migi, aho yaganiraga na myugariro ukomoka muri Uganda ukinira Musanze FC, Bakaki Shafiq kuri telefone aho yumvikana amusaba kuza kwitsindisha ku mukino bari bafitanye na Kiyovu Sports.

Migi yumvikana avuga ko afite isezerano ko azaba umutoza muri Kiyovu Sports, kandi ko atayijyamo iyi kipe yaramanutse, bityo rero agasaba uyu mukinnyi kwitsindisha kugira ngo Kiyovu itamanuka.

Migi yakomeje avuga ko adakunda umukinnyi witwa Imurora Japhet kubera ibyo yamukoreye, yizeza uyu myugariro ko agomba kumujyana muri Kiyovu Sports umwaka utaha. Ati “Uramfasha iki rero?” Shafiq ati “Coach urabizi turi mu gifungo, rero sinzi icyo ngiye kugufasha.”

Shafiki yakomeje kuvuga yumvikana ko ibyo asabwa na Migi yakabaye abikora ariko ko kuba ari mu gisibo bishobora kumugora. Ati “Ikibazo ni igifungo.” Migi ati “none ubwo nkore iki?” Shafiq ati “Ntabwo byemewe muri swaumu?”, Migi ati “Ngaho ngira inama” Yongera kumusubiza agira ati “Ahari coach vugana n’abo ngabo [yari yamubwiye ko hari abandi bakinnyi yizeye babimufashamo].”

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Musanze FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 ndetse n’uyu myugariro wari wanyuzweho na Migi akaba yaratsinzemo igitego.

Umutoza Mugiraneza Jean Baptiste Migi
Bakaki Shafiki

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 18 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku biganiro biherutse gutangazwa bya M23 n’Ubutegetsi bwa Congo

Next Post

Icyo u Bubiligi buvuga ku cyemezo u Rwanda rwafashe

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Bubiligi buvuga ku cyemezo u Rwanda rwafashe

Icyo u Bubiligi buvuga ku cyemezo u Rwanda rwafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.