Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyagaragaye mu nama ya EAC na SADC yiga ku bya Congo byatanze icyizere

radiotv10by radiotv10
18/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyagaragaye mu nama ya EAC na SADC yiga ku bya Congo byatanze icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yigaga bibazo byo muri DRC, yitabiriwe ku kigero gishimishije ikanaba mu mwuka mwiza, bigaragaza umuhate wo gushaka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iyi nama yabereye i Harare muri Zimbabwe, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Iyi nama yayobowe ku bufatanye bw’Abaminisitiri ba Zimbabwe na Kenya, nk’Ibihugu biyoboye iyi Miryango yombi-EAC na SADC.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe nyuma yuko iyi nama ihumuje, yavuze ko “Ubwitabire bw’Abaminisitiri bwari ku rwego rwo hejuru, bigaragaza umuhate w’Ibihugu binyamuryango mu Miryango y’akarere mu gushaka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakomeje avuga ko mu Bihugu 14 byari byatumiwe birimo bitandatu byihariye kuba biri mu Muryango wa SADC, ndetse n’ibindi bitandatu byihariye kuba biri muri EAC ndetse na bibiri biri muri iyi miryango yombi ari byo DRC na Tanzania, hitabiriye Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 11, barimo 10 bo mu Bihugu bya Angola, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, DRC, Tanzania, u Rwanda, Kenya n’u Burundi, ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri Ushinzwe Ubutwererane muri EAC wa Uganda.

Nanone kandi iyi nama yitabiriwe n’abandi Baminisitiri barimo batanu b’Ingabo, barimo uw’u Rwanda, uw’u Burundi, uwa Kenya, uwa Afurika y’Epfo, ndetse n’uwa Zimbabwe, ndetse n’abandi babiri bashinzwe EAC no kwishyira hamwe kw’akarere ari bo; uwa Kenya n’uwa DRC.

Olivier Nduhungirehe yakomeje agira ati “Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ihuriweho na EAC na SACD yabaye mu mwuka mwiza no kwitwara neza, byose bikeshwa ubuyobozi bw’imiryango bufite intego. Amatsinda yose y’Intumwa zitabiriye, bari bashyize imbere ko haboneka umuti, kandi hakaboneka umusaruro mu gihe cya vuba.”

Yavuze kandi ko iyi nama yemeje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse uwo mushinga ukazashyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri iyi miryango ya EAC na SADC kugira ngo bawemeze.

Nduhungirehe ati “Umusaruro wagezweho n’Abaminisitiri muri Harare, ugaragaza ko ‘African solutions to African problems’ [Umuti w’ibibazo by’Abanyafurika ugomba kuva mu Banyafurika] irenze kuba intero ahubwo ishobora no kuba impamo, mu gihe ubushake bwa Politiki bwashyirwa imbere ndetse n’abayobozi ba Afurika bakumva neza inshingano zabo, bakima amatwi urusaku ruturuka hanze.”

Iyi nama yakurikiye izindi zayibanjirije, zirimo izahuje abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare, yabaye ku munsi wabanje ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, yasuzumiwemo ibirimo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.

Inama yayobowe n’Abaminisitiri b’Ibihugu biyoboye iyi Miryango yombi
Min. Olivier Nduhungirehe yavuze ko iyi nama yabaye mu mwuka mwiza
Yitabiriwe ku kigero cyo hejuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 20 =

Previous Post

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda y’i Huye bavuga ko kuba ari yo yakira benshi hari imbogamizi bizana

Next Post

U Bubiligi bwari bukwiye kwitwara gute iyo buzirikana ibyo bwakoreye u Rwanda?

Related Posts

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

IZIHERUKA

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle
IMIBEREHO MYIZA

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bubiligi bwari bukwiye kwitwara gute iyo buzirikana ibyo bwakoreye u Rwanda?

U Bubiligi bwari bukwiye kwitwara gute iyo buzirikana ibyo bwakoreye u Rwanda?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.