Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wihagazeho babona imbaraga bakoresha ntaho zihuriye n’amafaranga bagikuramo

radiotv10by radiotv10
21/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wihagazeho babona imbaraga bakoresha ntaho zihuriye n’amafaranga bagikuramo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko imbaraga bashyira mu buhinzi bwabo, ntaho zihuriye n’umusaruro bakuramo, kuko amafaranga bagurirwaho ari macye cyane ugereranyije n’imbaraga bakoresha.

Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bagereranyije imbaraga bakoresha mu buhinzi n’ibyo bashoramo n’igiciro bagurirwaho umusaruro wabo, babona ari gito cyane.

Gakuru Francois ati “Kuri ubu ikilo cy’icyayi kiri ku mafaranga 450 y’u Rwanda kandi ibyo tuba twashoye mu buinzi ni byinshi cyane. Usanga dukenera kwishyura ifumbire, abasoromyi, ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Nyirakanani Vestine na we ati “Abahinzi b’icyayi turavunika cyane, ugereranyije amafaranga tubona mu cyayi, usanga ari macye cyane atajyanye n’ibiciro ku isoko kuko ibiribwa byarahenze.”

Aba bahinzi kandi bavuga ko n’ibikenerwa muri ubu buhinzi bwabo bw’icyayi, bigenda birushaho guhenda, ku buryo babona amafaranga bagurirwaho atajyanye n’ibyo baba bashoye nk’ifumbire n’ibindi.

Uwingabire Beatha ati “Bongere igiciro cy’icyayi umuhinzi abashe kwiteza imbere byibuze ikilo kimwe kijye ku mafaranga 700 y’u Rwanda kuko. Duhura n’inzara kandi twahinze twanejeje.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Byukusenge Assoumpta avuga ko ubuyobozi buzicara bugasuzuma iki kibazo cy’aba ba bahinzi b’icyayi.

Yagize ati “Inganda ndetse n’ihuriro ry’abahinzi b’icyayi twazabiganiraho kugira ngo bihabwe umurongo.”

Bamwe mu bakora mu nganda z’icyayi bavuga ko ibiciro baguriraho abahinzi babagemurira icyayi bishyirwaho na NAEB bigatandukanywa n’uko uruganda rwacuruje ku isoko mpuzahanga.

Akarere ka Nyaruguru karimo inganda enye (4) zihinga zikanatunganya umusaruro ukomoka ku cyayi gihingwa cyane muri aka Karere.

Aba bahinzi bavuga ko bakoresha imbaraga nyinshi mu buhinzi bwabo ariko ikivamo kikaza ari gito
Barasaba ko igiciro bagurirwaho cyakwiyongera
Ni igihingwa kivamo umusaruro ukunzwe ku isoko mpuzamahanga

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 2 =

Previous Post

M23 yagize icyo ivuga ku wundi mujyi yafashe yongera guha ubutumwa FARC

Next Post

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gucunga umutekano wo mu mazi

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gucunga umutekano wo mu mazi

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gucunga umutekano wo mu mazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.