Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko imbaraga bashyira mu buhinzi bwabo, ntaho zihuriye n’umusaruro bakuramo, kuko amafaranga bagurirwaho ari macye cyane ugereranyije n’imbaraga bakoresha.
Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bagereranyije imbaraga bakoresha mu buhinzi n’ibyo bashoramo n’igiciro bagurirwaho umusaruro wabo, babona ari gito cyane.
Gakuru Francois ati “Kuri ubu ikilo cy’icyayi kiri ku mafaranga 450 y’u Rwanda kandi ibyo tuba twashoye mu buinzi ni byinshi cyane. Usanga dukenera kwishyura ifumbire, abasoromyi, ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Nyirakanani Vestine na we ati “Abahinzi b’icyayi turavunika cyane, ugereranyije amafaranga tubona mu cyayi, usanga ari macye cyane atajyanye n’ibiciro ku isoko kuko ibiribwa byarahenze.”
Aba bahinzi kandi bavuga ko n’ibikenerwa muri ubu buhinzi bwabo bw’icyayi, bigenda birushaho guhenda, ku buryo babona amafaranga bagurirwaho atajyanye n’ibyo baba bashoye nk’ifumbire n’ibindi.
Uwingabire Beatha ati “Bongere igiciro cy’icyayi umuhinzi abashe kwiteza imbere byibuze ikilo kimwe kijye ku mafaranga 700 y’u Rwanda kuko. Duhura n’inzara kandi twahinze twanejeje.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Byukusenge Assoumpta avuga ko ubuyobozi buzicara bugasuzuma iki kibazo cy’aba ba bahinzi b’icyayi.
Yagize ati “Inganda ndetse n’ihuriro ry’abahinzi b’icyayi twazabiganiraho kugira ngo bihabwe umurongo.”
Bamwe mu bakora mu nganda z’icyayi bavuga ko ibiciro baguriraho abahinzi babagemurira icyayi bishyirwaho na NAEB bigatandukanywa n’uko uruganda rwacuruje ku isoko mpuzahanga.
Akarere ka Nyaruguru karimo inganda enye (4) zihinga zikanatunganya umusaruro ukomoka ku cyayi gihingwa cyane muri aka Karere.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10