Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar, byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani.
Ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Qatar.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ibi biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iri tangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, ivuga ko “Abakuru b’Ibihugu bashimye intambwe yatewe mu biganiro by’i Luanda n’i Nairobi, kimwe n’inama yahuje EAC na SADC yabere i Dar es Salaam tariki 08 Gashyantare 2025.”
Nanone kandi muri ibi biganiro, Abakuru b’Ibihugu bashimangiye ko bashyigikiye ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarika imirwano mu gihe cya vuba kandi nta mananiza abayeho, nk’uko byanemejwe mu nama zindi ziga kuri ibi bibazo zirimo izi z’i Luanda n’i Nairobi kimwe n’iy’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar kandi inavuga ko Abakuru b’Ibihugu, bemeranyijwe ko ibi biganiro byatangijwe by’i Doha ari ngombwa mu rwego rwo gushaka umusingi wo gutangira gushaka amahoro arambye.
RADIOTV10