Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yahuriyemo na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku ngingo zirimo gukemura ikibazo cya FDLR ndetse no kuba DRC yaganira na AFC/M23.
Iyi nama yabereye i Doha muri Qatar, yatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu yabereyemo.
Ni ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Biro bye Lusail Palace biri i Doha.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, yavuze ko “Muri iyi nama abayobozi batangaje ko bashyigikiye inzira ya EAC-SADC nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwazana umuti urambye w’amakimbirane ari muri DRC.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga kandi ko muri iyi nama, “hagaragajwe ko hakenewe gushakwa umuti w’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ndetse no kuba habaho icyatuma u Rwanda rugira icyizere ku mutekano warwo n’akarere, na byo byashimangiwe.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ikomeza igira iti “Abayobozi nanone baganiriye ku ngingo yihuritwa y’ibiganiro bya politiki hamwe na AFC/M23 nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.”
Perezida Kagame kandi yaboneyeho gutangaza ko yizeye ko habayeho gukorana kw’impande zose, ibintu byakwihuta, anashimira Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’umusanzu we byumwihariko muri ibi biganiro by’ingirakamaro, ndetse no mu gushaka ibisubizo byageza ku mahoro arambye muri DRC no mu karere.
RADIOTV10