Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama Perezida Kagame yahuriyemo na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama Perezida Kagame yahuriyemo na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yahuriyemo na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku ngingo zirimo gukemura ikibazo cya FDLR ndetse no kuba DRC yaganira na AFC/M23.

Iyi nama yabereye i Doha muri Qatar, yatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu yabereyemo.

Ni ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Biro bye Lusail Palace biri i Doha.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, yavuze ko “Muri iyi nama abayobozi batangaje ko bashyigikiye inzira ya EAC-SADC nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwazana umuti urambye w’amakimbirane ari muri DRC.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga kandi ko muri iyi nama, “hagaragajwe ko hakenewe gushakwa umuti w’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ndetse no kuba habaho icyatuma u Rwanda rugira icyizere ku mutekano warwo n’akarere, na byo byashimangiwe.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ikomeza igira iti “Abayobozi nanone baganiriye ku ngingo yihuritwa y’ibiganiro bya politiki hamwe na AFC/M23 nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo gushaka umuti w’umuzi w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gutangaza ko yizeye ko habayeho gukorana kw’impande zose, ibintu byakwihuta, anashimira Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bw’umusanzu we byumwihariko muri ibi biganiro by’ingirakamaro, ndetse no mu gushaka ibisubizo byageza ku mahoro arambye muri DRC no mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hatangajwe ingano ya ruswa yakirwaga n’abakora mu Murenge wa Kigali bafatiwe mu cyuho

Next Post

The Ben n’umugore we Pamella bibarutse impfura yabo hahita hamenyekana n’amazina bamwise

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben yatangaje amakuru yifuzwaga kumenywa n’abakunzi be ku mwana bagiye kwibaruka we na Pamella

The Ben n’umugore we Pamella bibarutse impfura yabo hahita hamenyekana n’amazina bamwise

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.