Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwizeje abaturage bishyuza amafaranga bakoreye mu mushinga wo gusazura amashyamba wakozwe ku bufatanye bwa Leta na Kompanyi ya Magic Development Ltd, ko bagiye kwishyurwa bidatinze.
Ni nyuma yuko abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bazamuye amajwi bavuga ko batishyuwe amafaranga y’amezi atatu, ndetse abandi ntibishyurwe amafaranga y’ingemwe z’ibiti by’inturusu bari baguriwe.
Hashize amezi abiri ibikorwa by’umushinga wo gusazura amashyamba mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza, ihagaze.
Bamwe mu bari bahagariye Site zatunganyijwe, bari bashinzwe gukurikirana ibi bikorwa bavuga ko hari amezi atatu batishyuwe, hakiyingeraho abari bahawe ikiraka cyo gutubura Ingemwe z’inturusu bavuga ko hari amafaranga batishyuwe ku buryo bahora basiragizwa na nyiri Kompanyi yitwa Magic Development Ltd.
Uwitwa Uwimana Claudine waturutse mu Karere ka Karongi aje gukora akazi kugenzura ibikorwa byo gusazura amashyama muri iyi Kompanyi mu Karere ka Kayonza yagize ati “Twari twiteze ko buri kwezi tuzajya duhembwa nkuko byari biri mu masezerano, none byarangiye nta mafaranga tubonye amezi atatu yose arinze arangira.”
Uwumuremyi Martha waturutse mu Ntara y’Amajyepfo na we yagize ati “Twagiranye amasezerano ku itariki 25/07/2024. Navuye i Gitarama nje gutegura izo ngemwe tuvugana ko azajya atwishyura mu byiciro, amaze kutwishyura 70% arahagarara ntiyongera kutwishyura. yaba Akarere n’Intara nabo ntibagira icyo badufasha kugeza ubu ntiturabona amafaranga yacu angana na 30%. Njye ubu ngubu ndabishyuza amafaranga agera kuri Miliyoni Ebyiri n’Ibihumbi Ijana.”
Umuyobozi w’iyi Kompanyi ya Magic Development Ltd, Tuyisenge Kalinda Adolphe yavuze ko atazi abafite icyo kibazo kandi ko agiye kugenzura ku buryo bazishyurirwa ibyo bakoze.
Ati “Ubutumwa nabaha ni uko bagomba kwishyurwa ibyo bakoze kandi babifashijwemo n’ababakoresheje umunsi ku wundi. Ubwo niba Case yabo ihari barishyurwa.”
Mu butumwa bwatambukijwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ubwo bwasubizaga ubwari bwatambukijwe na RADIOTV10 ku rubuga nkoranyambaga rwa X bwavugaga kuri iki kibazo, bwahaye icyizere aba baturage bishyuza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagize buti “Iki kibazo ubuyobozi bwarakimenye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’utu Turere, Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative zakoresheje aba baturage, ikibazo cy’intonde cyari cyagaragayemo cyakosowe, amafaranga barayabona bitarenze kuwa Gatanu w’iki cyumweru.”
Abaturage Umunani muri 11 bari bahawe kariya kazi, nibo batishyuwe ndetse na Koperative zirindwi zari kuri Site zirindwi, hakiyongera abaturage 18 bo mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bari bashinzwe gutubura izo ngemwe zo gutera.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10