Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo umuhuza mu bya Congo na M23 avuga ku isubikwa ry’ibiganiro n’ikigiye gukurikiraho

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo umuhuza mu bya Congo na M23 avuga ku isubikwa ry’ibiganiro n’ikigiye gukurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Angola yatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo hazabe ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, nyuma yuko bisubitswe bitunguranye.

Ibi biganiro by’imishyikirano hagati y’Ubutegetsi bwa DRC na M23, byagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ariko biza gusubikwa nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ritakibyitabiriye nyuma yuko bamwe mu bayobozi b’iri Huriro bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, yavuze ko ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, byasubitswe ku “mpamvu ikomeye”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Angola, nk’umuhuza izakomeza gushyira imbaraga zishoboka zose kugira ngo iyi nama izabe mu gihe gikwiye, kandi irashimangira ko ibiganiro ari yo nzira yonyine yatanga umuti w’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabereye i Doha muri Qatar, Abakuru b’Ibihugu bemeje ko hakenewe inzira y’ibiganiro hagati ya DRC na AFC/M23 kugira ngo hashakwe umuti w’umuzi w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nanone aba bayobozi bemeje ko hakenewe ko hashakwa umuti w’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugira ngo iki Gihugu cyizere ko nta mbogamizi zagihungabanyiriza umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + four =

Previous Post

The Ben n’umugore we Pamella bibarutse impfura yabo hahita hamenyekana n’amazina bamwise

Next Post

Umuhanzi uri mu bagezweho mu karere ategerejwe mu Rwanda, menya ikizaba kimugenza

Related Posts

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uri mu bagezweho mu karere ategerejwe mu Rwanda, menya ikizaba kimugenza

Umuhanzi uri mu bagezweho mu karere ategerejwe mu Rwanda, menya ikizaba kimugenza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.