Abantu batatu bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bashyamiranye bapfa Sim Card, bivamo imirwano yatumye umwe muri ahasiga ubuzima.
Uwitabye Imana ni uwitwa Nyakana Ally w’imyaka 38, wapfuye nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati ye na bagenzi be babiri, ari bo Ngendahimana na Iyakaremye, bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.
Amakuru y’ubu bushyamirane yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ukwishatse Ignace wabwiye Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko, hari babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati “Umuturage witwa Nyakana yapfuye biturutse ku makimbirane yagiranye na bagenzi be bapfa Sim card […] Twakurikiranye intandaro y’uru rupfu dusanga ibintu byashoboraga kuganirwaho ndetse ntibibe byagera ku gukimbirana.”
Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage ko igihe cyose bagiranye ibibazo, bakwiye kwirinda kuyoborwa n’umujinya ahubwo bakiyambaza inzego zikabakiranura.
Bamwe mu bari ahabereye ubu bushyamirane, bavuga ko na bo byabatunguye, kuko bariya bantu babonaga bari kuganira bisanzwe.
Uwitwa Mugabo Daniel yagize ati “Byatubereye amayobera, abantu batangiye ubona ntabibazo bikomeye bafitanye, bigeze aho batangira gushwana ndetse ubona ko batongana aho bapfaga Sim card igura amafaranga 500. Nyuma tubona barwana ndetse umwe ahita apfa.”
Aba baturage banenga aba bantu bashyamiranye na mugenzi wabo bapfa Sim Card, bikamuviramo urupfu, bavuga ko bitari bikwiye, ahubwo ko bari kuganira ariko ikibazo kigakemuka mu nzira z’ubwumvikane.
RADIOTV10