Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byagarutsweho mu nama Perezida Kagame yahuriyemo na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko inama yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Doha muri Qatar, atari ibindi biganiro byavutse nk’uko hari ababiketse, ahubwo ko yari inama yo kongera kubyutsa icyizere hagati y’Abakuru b’Ibihugu bombi, kugira ngo binorohereze ibiganiro biriho bikorwa.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.

Inama yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yabaye mu cyumweru gishize tariki 18 Werurwe 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko iyi nama yabaye mu cyumweru gishize, ari yo yari ihuje Perezida Kagame na Tshisekedi kuva muri 2022, aho baherukaga guhurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America mu kwezi kwa Nzeri uwo mwaka, bahujwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko iyi nama, atari ibindi biganiro bivutse hagati y’u Rwanda na DRC, ahubwo ko uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu byari bifite intego igamije gutuma ibiganiro byatangiye bigenda neza.

Ati “Ikigomba kumvikana ni uko iyi nama ya Doha, ntabwo ari ibindi biganiro bishya bije, cyangwa ibindi biganiro byo ku ruhande bije, ahubwo ni icyo mu cyongereza bita ‘Confidence building measure’, ni ukuvuga ibyemezo cyangwa se inama igamije kugarura icyizere hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.”

Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, bombi bashimangiye ko bashyigikiye ibiganiro bihuriweho by’Imiryango ya EAC na SADC, yombi Congo ibereye umunyamuryango.

Avuga kandi ko ibi biganiro by’iyi Miryango yombi, ari byo byonyine byitezweho kuzavamo umuti w’ibibazo biri muri Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe

Umusaruro watangiye kugaragara

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu byombi yakurikiwe n’impinduka mu myitwarire y’ubutegetsi bwa DRC ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho bwahinduye imvugo, bukemeza ko bwemeye kuganira n’umutwe wa M23.

Nyuma yuko habaye ibi biganiro kandi, umutwe wa M23 watangaje ko urekuye agace ka Walikare wari wafashe mu cyumweru gishize, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro biriho bikorwa.

Ni icyemezo kandi cyashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo kuri iki Cyumweru ivuga ko “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga kandi ko nyuma ya ririya tangazo rya M23, ubuyobozi bw’Ingabo za Congo (FARDC) nabwo bwashyize hanze itangazo bwishimira iki cyemezo cyafashwe na M23 bunemeza kandi ko iki gisirikare na cyo kitazajya mu mirwano.

Ati “Ibyo rero bikaba bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu kugira ngo impande zombi, uruhande rwa Guverinoma ya Congo n’uruhande rwa M23, bagire ibiganiro bitaziguye.”

Nduhungirehe kandi yagarutse ku byatangajwe na mugenzi we wa Congo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya Gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri iki Cyumweru, aho yatangaje ko iki Gihugu cyiyemeje kugirana ibiganiro bitaziguye na M23.

Ati “Bivuze ko muri iyi minsi hari icyizere kigaragara cy’uko ibiganiro noneho bigiye guhabwa umwanya.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko uwavuga ko izi ntambwe zitewe muri iki cyumweru twaraye dusoje zifitanye isano n’iyi nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi “ntabwo yaba yibeshye kubera ko ni yo nama ya mbere hagati ya Nyakubahwa Perezida wacu na Nyakubahwa Perezida wa Congo kuva muri 2022.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 15 =

Previous Post

Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.