Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, yavuze ko niba umuntu ashaka ko intambara irangira, ahagarika akarengane, akarandura ibibazo bya politiki atari ibyugarije abaturage b’Igihugu cye gusa, ahubwo n’ibibangamiye abaturanyi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobowe n’Abayoboye Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, William Ruto wa Kenya unayoboye EAC, na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unayoboye SADC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko iyi nama yabaye mu mwuka mwiza, aho Abakuru b’Ibihugu bashashe inzobe bagatanga umucyo ku bibazo by’ingenzi, kandi bakiyemeza ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzava mu nzira za Politiki aho kuba inzira z’intamba.

Nanone kandi iyi nama yashyizeho abagize akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byiyemezwa byo gushaka umuti w’ibibazo.

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rugifite impungenge ku mutekano warwo, kandi ko zikwiye gushakirwa umuti nk’uko n’ubundi hari gushakwa umuti w’ibibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubusugire no kubaha ubudahangarwa bw’Igihugu, biba bigomba kureba buri Gihugu. Buri Gihugu kigomba kubahirwa ubusugire bwacyo n’ubudahangarwa bwacyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ibishobora kwitabwaho kugira ngo intambara irangire, yongera gushimangira ko intandaro y’ibibazo byo muri Congo, ishinze imizi ku miyoborere y’iki Gihugu yirengagiza ibyagakwiye kuvamo umuti.

Ati “Iyo ushaka kurangiza intambara, ugomba guhagarika akarengane, ugomba gushyira iherezo ku bibazo bya politiki, atari ku baturage bawe gusa, ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bigiraho ingaruka.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuvuga ko hari inzira iri guterwa igaragazwa n’ubushake bw’impande zikomeje gutanga umusanzu mu byatuma ibibazo biri muri Congo bibonerwa umuti.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa DRC, Evarist Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Andry Rajoelina wa Madagascar na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Perezida Kagame yavuze ko niba umuntu yifuza ko intambara irangira, hari ibyo akwiye gushakira umuti
Inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Hashyizweho abahuza batanu barimo amazina mashya: Iby’ingenzi byemerejwe mu nama ku bibazo bya Congo

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.