Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame agaruka ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC na SADC, yavuze ko niba umuntu ashaka ko intambara irangira, ahagarika akarengane, akarandura ibibazo bya politiki atari ibyugarije abaturage b’Igihugu cye gusa, ahubwo n’ibibangamiye abaturanyi.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobowe n’Abayoboye Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, William Ruto wa Kenya unayoboye EAC, na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unayoboye SADC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko iyi nama yabaye mu mwuka mwiza, aho Abakuru b’Ibihugu bashashe inzobe bagatanga umucyo ku bibazo by’ingenzi, kandi bakiyemeza ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzava mu nzira za Politiki aho kuba inzira z’intamba.

Nanone kandi iyi nama yashyizeho abagize akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byiyemezwa byo gushaka umuti w’ibibazo.

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rugifite impungenge ku mutekano warwo, kandi ko zikwiye gushakirwa umuti nk’uko n’ubundi hari gushakwa umuti w’ibibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Iyo tuvuga ubusugire no kubaha ubudahangarwa bw’Igihugu, biba bigomba kureba buri Gihugu. Buri Gihugu kigomba kubahirwa ubusugire bwacyo n’ubudahangarwa bwacyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ibishobora kwitabwaho kugira ngo intambara irangire, yongera gushimangira ko intandaro y’ibibazo byo muri Congo, ishinze imizi ku miyoborere y’iki Gihugu yirengagiza ibyagakwiye kuvamo umuti.

Ati “Iyo ushaka kurangiza intambara, ugomba guhagarika akarengane, ugomba gushyira iherezo ku bibazo bya politiki, atari ku baturage bawe gusa, ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bigiraho ingaruka.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kuvuga ko hari inzira iri guterwa igaragazwa n’ubushake bw’impande zikomeje gutanga umusanzu mu byatuma ibibazo biri muri Congo bibonerwa umuti.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, Felix Tshisekedi wa DRC, Evarist Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Andry Rajoelina wa Madagascar na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Perezida Kagame yavuze ko niba umuntu yifuza ko intambara irangira, hari ibyo akwiye gushakira umuti
Inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Hashyizweho abahuza batanu barimo amazina mashya: Iby’ingenzi byemerejwe mu nama ku bibazo bya Congo

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Icyo u Rwanda ruvuga ku magambo ya Perezida w’u Burundi ahabanye n’ubushake buriho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.